Abarezi barasabwa kuzirikana uruhare rwabo mu guhidura imyumvire n’imigirire by’abaturanyi babo
Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, wayoboye iyi nama yabanje gusobanura ko Abagize Komite Nyobozi y’Akarere bamaranye igihe igishyika cyo kubonana amaso ku maso n’abarezi “bahora badufatiye abana, bahora babahagatiye, bahora babareberera, bahora babereka ikiza bakanabatoza kugitandukanya n’ikibi ndetse no kukirinda”, kugira ngo bababwire icyo Akarere kifuza, abarezi na bo babwire abayobozi icyo babona kitaranozwa kugira ngo bafatanye kugishakira umuti.
Yakomeje agaragaza ko uruhare rw’abarezi rurenze kure kwigisha amasomo buri wese ashinzwe, rukaba runagera ku guhindura imyumvire y’abaturage, abasaba kubikora bahereye ku bo baturanye.
Ati “Mufite uruhare mu kwigisha abo muturanye bafadite ubumenyi nk’ubwo mufite. […] Ikiri ingenzi gikomeye ni ukuzadufasha mu guhindura imyumvire y’abo muturanye”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, we yibukije ko icyo umwarimu abwiye umwana, n’iyo yaba yacyumvise nabi, nta muntu ushobora kukimukuramo mu buryo bworoshye. Ngo iki kizere abarimu bagomba kukibyaza umusaruro, bakagikoresha mu guhindura imyumvire y’abaturage, binyuze mu nzira zikurikira: inyigisho baha abana na bo bakazishyira ababyeyi, ingero nziza batanga aho batuye, n’inyigisho bageza ku baturanyi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, we ati “Muze tujye mu rugamba rumwe, abarimu muhumure abo muturanye badafite ubumenyi. […] Muzirikane yuko muri umusemburo w’impinduka mu Karere ka Ruhango kandi mu kanya gatoya gashoboka”.
Ingero zatanzwe z’ibyo abarimu basabwa kugiramo uruhare mu gutoza abaturage zirimo umuco w’isuku ku myambaro, ku mubiri, aho batuye, ubwiherero, kutararana n’amatungo,… gutegura indyo iboneye, gukoresha ifumbire mu rwego rwo kongera umusaruro, kurwanya ubuzererezi no guta ishuri kw’abana, imikorere y’itorero ry’umudugudu, n’ibindi.
Ku bigendanye na gahunda nshya abarimu basabwa kugiramo uruhare harimo iyiswe “Igiti cyanjye, imbere heza” igamije gutoza abana gutera ibiti no kubifata neza. Ni uburyo bwo kubatoza hakiri kare kumenya akamaro k’igiti, ndetse no gushyira mu bikorwa inshingano zo gutera no kurinda ibiti bisanzwe n’iby’imbuto ziribwa. Bityo bakabasha gusobanukirwa hakiri kare ko kurinda igiti kigakura neza bituma kibasha gutanga umusaruro kiba gitegerejweho.
Gahunda ya kabiri yitwa “Inkoko yanjye”: irebana no korora inkoko ku mashuri hagamijwe gutoza abana korora inkoko zitanga amagi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Iyi nama yari ifite intego zikuikira: kumenyana kw’abarimu n’abayobozi b’Akarere, kuganira kuri gahunda zinyuranye z'Akarere kugira ngo abarezi bazimenye banasobanurirwe uruhare bashobora kuzigiramo, no kugaragariza ubuyobozi imbogamizi abarezi bafite kugira ngo habeho ubufatanye mu gushaka umurongo wo kuzikemura.
Muri iyi nama kandi haganiriwe ku: Ibyerekezo bikuru by'Igihugu, Imihigo y'Akarere n'uruhare rw'abarezi mu kuyesa, Imikorere n'imikoranire mu rwego rw'uburezi, Imyitwarire n'imyifatire bikwiye umurezi, Uruhare rw'abarezi mu guhindura imyumvire y'abaturage aho batuye, Uruhare rw'abarezi mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, Operation Ruhango ikeye, Imicungire y'abakozi bakora mu rwego rw'uburezi, Imbogamizi abarezi bahura nazo mu kazi ka buri munsi, Imicungire y'umutungo w'ibigo by'amashuri, n’Uruhare rw'abarezi mu kubumbatira umutekano.