Abarimu 19 bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye babaye indashyikirwa bagabiwe

Abagabiwe babaye indashyikirwa mu gutegura no gutanga neza amasomo bigisha, kubana neza n’abo bakorana ndetse n’abaturanyi, no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.  

Abagabiwe bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika washyizeho gahunda ya Girinka Munyarwanda igamije koroza abaturage bakennye kugira ngo bave mu bukene. Bashimye kandi gahunda yo kugabira abarimu b’indashyikirwa, bakavuga ko kubagabira bibagaragariza ko Igihugu giha agaciro umurimo bakora, bikanabatera imbaraga zo kurushaho kuwunoza.

Nshimiyimana Pierre Célestin yigisha ibijyanye n’ubukungu mu Ishuri Ryisumbuye rya Kigoma, ESEKI. Avuga ko ari ubwa kabiri agabiwe nk’umwarimu w’indashyikirwa, bwa mbere akaba yaragabiwe na Sendika y’abarimu.

Avuga kandi ko guhemba umwarimu ukora neza bimutera ishyaka agakora neza kurushaho, bityo akabera abandi ikitegererezo.

Ati “Natwe nk’abarimu iyo umunyeshuri yakoze neza uramuhemba kugira ngo umutere ishyaka. Gutanga ibihembo ku barimu na byo ni uburyo bwo kubatera ishyaka, bagakora neza kurushaho”.

“Nange ngiye gukomeza gukora cyane kugira ngo n’undi wese ushaka kuba indashyikirwa andebereho”.  

Yungamo ati “Abarimu bose barashoboye kandi bakora neza. Ariko muzi ko bivugwa ko no mu bihangange habamo inkwakuzi. Icyo nabasaba rero nibagerageze kuba indashyikirwa”.

Twizeyimana Ferdinand wigisha indimi mu Ishuri ry’abakobwa ryo mu Byimana (GSND Lourdes) na we avuga ko kuba Leta yaratekereje guhemba abarimu b’indashyikirwa bigaragaza agaciro umurimo wa mwarimu.

Nawe avuga ko kuba agabiwe inka bimuhaye imbaraga zo gukomeza kwitwara neza no kuba bandebereho nk’uko babyibukijwe mu butumwa bahawe.

Ku rundi ruhande avuga ko inka ahawe ije gukemura ikibazo yari afite cyo kuba yabonaga amata ayaguze.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yabasabye gufata neza izo bagabiwe no kuzitura abandi.

Ati “Murasabwa kuzitaho uko bikwiriye, kandi mukazitura abandi. Aho mutuye ntihakwiriye kurangwa imirire mibi n’igwingira mu bana kandi mufite amata mwagabiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”.

Rugwizangiga Dieudonné ushinzwe ubworozi ku rwego rw’Akarere yasabye abagabiwe kuzazifata neza: kuzigaburira ubwatsi buhagije, kuziha amazi ahagije, kuzirinda uburondwe bakajya bazitera umuti nibura kabiri mu cyumweru.

Yabasabye kandi gukorana bya hafi n’abashinzwe ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo, anabashishikariza guhita bazishyira muri gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo.

Inka zagabiwe abarimu zatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), muri iki gikorwa kikaba cyari gihagarariwe na Mabano Gervais.   

Back