Abasenateri baganiriye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku ngamba zo kongera umusaruro w’ubworozi
Abagize Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda – Umutwe wa Sena, Hon. UWERA Pelagie na Hon. Dr Charles MURIGANDE, baganiriye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku ngamba zigamije guteza imbere ubworozi, by’umwihariko hibandwa ku kongera no kunoza ireme ry'ibiryo by’amatungo.
Ibi biganiro byibanze ku ishusho y’ubworozi mu Karere, imbogamizi zikigaragara, ndetse n’ingamba zafasha kongera umusaruro w’amatungo no guteza imbere imibereho y’aborozi. Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko Ruhango ifite inka 53,255, inkoko 82,356, ingurube 21,083, intama 4,330, inkwavu 19,955 n’ihene 75,638. Hanagaragajwe kandi ko hari amakusanyirizo y’amata ane akora neza, atanga hagati ya litiro 4,500 na 5,500 z’amata ku munsi.
Abasenateri bashimangiye ko ibiryo by’amatungo bifite ireme ari inkingi y’ingenzi mu kongera umusaruro w’ubworozi, basaba ko amatungo agaburirwa bihagije kugira ngo atange umusaruro mwiza, bityo haboneke n’ifumbire ifasha kongera umusaruro w’ubuhinzi, ikanagira uruhare mu kubona ibiryo by’amatungo.
Mu biganiro, hagaragajwe imbogamizi zituma ibiryo by’amatungo bibura cyangwa bikaboneka bihenze, zirimo ubutaka buke bwo guhingaho ubwatsi, igiciro kiri hejuru cy’ibiryo by’amatungo, ubumenyi buke mu bworozi n’ubuhinzi bugezweho, indwara z’amatungo, serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo zidahagije, ndetse n’ubushobozi buke bw’imiryango yahawe inka.
Mu rwego rwo gushakira ibisubizo birambye ikibazo cy’ibiryo by’amatungo, byagaragajwe ko hubatswe uruganda ruzajya rutunganya ibiryo by’amatungo mu Murenge wa Bweramana. Abasenateri basabye ko hakomeza imikoranire ihamye hagati y’inzego zitandukanye, aborozi n’abafatanyabikorwa, hagamijwe gukemura izi mbogamizi no guteza imbere ubworozi burambye mu Karere ka Ruhango