Abasenateri basuye Akarere ka Ruhango, baganira n’abaturage ku iterambere ry’ubworozi n’imibereho myiza
Abagize Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda – Umutwe wa Sena, ari bo Hon. UWERA Pelagie na Hon. Dr Charles MURIGANDE, bari kumwe n’umukozi w’Inteko Ishingamategeko, bagiriye uruzinduko rw’akazi rw'iminsi 2 mu Karere ka Ruhango, rugamije kwegera abaturage no kwirebera uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa.
Basuye ibikorwa by’ubworozi mu Murenge wa Byimana, aho bahuye n’aborozi b’inkoko n’ingurube, ndetse n’abacuruza ibiryo by’amatungo. Baganiriye ku mikorere y’ubworozi, by’umwihariko ku bijyanye no kubona ibiryo by’amatungo bihagije kandi bifite ubuziranenge, ndetse n’imbogamizi aborozi bahura na zo.
Nyuma y’uru ruzinduko, Abasenateri bakoranye inteko n’abaturage mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Kamusenyi. Muri iyi nteko, basobanuye imikorere ya Sena n’inshingano zayo, zirimo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya politiki na gahunda za Guverinoma, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Abaturage bagarutse ku bibazo bitandukanye, by’umwihariko ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, harimo igiciro kiri hejuru cy’ibiryo by’amatungo, ubuziranenge buke bwa bimwe muri byo, ndetse n’ingaruka bigira ku musaruro w’ubworozi. Hatanzwe inama zo kugaburira amatungo mu buryo bukwiye, hagamijwe kongera umusaruro no kubona ifumbire ifasha kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Abaturage kandi bijejewe ubuvugizi ku bitekerezo batanze, by’umwihariko ku bijyanye n’ubutaka buto bwo guhingaho ubwatsi no gukoreraho ubuhinzi bugezweho, ndetse no gukomeza kwegera abahinzi n’aborozi, bakabafasha gukora kinyamwuga.
Uru ruzinduko rwashimangiye umuhate wa Sena mu gukomeza kwegera abaturage no gufasha inzego z’ibanze guteza imbere iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage.