Abasore n’inkumi bashoje urugerero ruciye ingando basabwe kuba “urumuri” aho bagiye
Ubu ni ubutumwa Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yagejeje kuri uru rubiruko ku wa gatandatu tariki ya 22 Kamena 2019 ubwo yasozaga ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere uru rugerero rwari rumaze iminsi 40 rubera muri iki cyanya cy’Urugerero giherereye mu Mudugudu wa Kirengeli, Akagali ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana.
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yateruye ashimira intore ibikorwa byiza zakoze muri icyo gihe, ashimira abatoza n’ababyeyi babohereje ndetse n’abaturage bafatanyije mu bikorwa binyuranye.
Yakomeje asaba abashyikirijwe ibikorwa byakozwe n’intore, ni ukuvuga abubakiwe amazu, ibikoni, uturima tw’igikoni, …kubifata neza no gukomerezaho kugira ngo batere imbere kandi barusheho kugira imibereho myiza.
Ati “Icyo tubasaba ni uko muzirikana ko izi ntore zibahaye umusingi w’ibikorwa, namwe mukomerezeho”.
Uyu muyobozi yanagarutse ku mumaro k’uru rugero ku bafashijwe gukemura ibibazo byari bibabangamiye, no ku batozwa ubwabo, asaba abatozwa gukomereza ibikorwa byiza mu Midugudu iwabo.
Ati “Uretse n’ababonye ibikorwa byanyu bakaba babihawe, namwe hagati yanyu nzi neza ko rwabagiriye umumaro. Kuba rero rwarabagiriye umumaro, icyo dusaba nk’ubuyobozi bw’Akarere, ntabwo twifuza ko birangirira aha”.
“Ntabwo bikwiye kurangirira aha ahubwo inyigisho nziza mwahawe, ubutore bwanyu, indangagaciro zanyu mufite mu mitima yanyu turifuza ko muzimanura ku Midugudu bityo zikaba umusemburo ku bo musanze”.
Ahereye ku buhamya bw’umwe mu basaniwe inzu wagaragaje ko icyo gikorwa yakorewe cyamugaruriye ibyishimo yari yaratakaje, yabasabye guhora bashaka umuti w’ibibazo bigaragara aho batuye, no kubishishikariza abandi.
“(…) aho mugiye mu Midugudu yanyu mu mube intore zireba babantu bafite ibibazo, mube intore zifite amaso areba kurusha abandi. Kuko burya kubona umuntu ari mu Mudugudu, ari umuntu watorejwe ku rugerero, ari intore iri mu Mudugudu, ariko uwo mudugudu ukaba warabaswe n’ibibazo uwurimo burya ntabwo uba uri intore”.
“Ntabwo umuntu yagaheranwe n’agahinda, ntabwo umuntu yagaheranwe n’ibibazo dushobora gukemura”.
Uyu muyobozi akaba asaba intore kujya baganira n’ubuyobozi w’imidugudu bakabwungura inama ku buryo ibibazo bigaragara byakemuka, kandi bakabera abandi urumuri.
Ati “Icyo nabasaba mwa ntore mwe nimugende mube urumuri mu Midugudu iwanyu”.
Uru rubyiruko na rwo rwizeza ko ibyo batojwe kandi bakoreye muri uru rugerero bagiye kubikomereza mu Midugudu iwabo. Uwavuze mu izina rya bagenzi be yagize ati “Nyuma y’ibi bikorwa intore zabashije kugeraho twiyemeje ko tugiye kwimurira ingamba iwacu mu Midugudu kugira ngo ibikorwa twabashije gukorera ahangaha muri uyu Murenge wa Byimana tubyimurire iwacu mu Midugudu; Birashoboka kandi Intore zifite mbaraga.”
Ku rundi ruhande abashyikirijwe ibikorwa bagaragaje ibyishimo batewe n’uko urugerero rwabafashije kubona ibisubizo by’ibibazo byari bibabagamiye, bakizeza ko bazabifata neza.
Mukasekuru ni umwe muri bo. Agira ati “Rwose nari ncumbitse merewe nabi, ndi mu nzu y’icyumba kimwe ntabona aho nshyira akantu, ngiye kubona mbona itorero Benimana riraje rinkorera akarima k’igikoni, banyubakira ‘toilette’ (ubwiherero) banyuzuriza ino nzu yange yari yarananiye. Nta kindi nabashimira Imana ni yo izabashimira”.
“Nzabifata neza kandi nange Imana niba ikimbeshejeho hari ukuntu nzabigenza nanjye hano nkahashyira akandi gakoni k’itungo”.
Uru rugerero rwatangiye ku itariki 12 Gicurasi 2019, rukaba rwaritabiriwe n’abatozwa 437, abahungu 216 n’abakobwa 221. Muri iki gihe bari bamaze bakoze ibikorwa by’amaboko bikurikira: Kubaka inzu 10 mu Tugali twa Kamusenyi, Kirengeli ka Muhororo; Gusana inzu 10 z’abatishoboye mu Tugari twa Kirengeri, Muhororo, Nyakabuye, Kamusenyi na Mahembe; Kubaka ibikoni 11 mu Tugari twa Muhororo, Kirengeri na Kamusenyi; Kubaka ubwiherero 11 mu Tugari twa Kirengeri, Muhororo, Kamusenyi na Nyakabuye; Gukurungira amazu arindwi (10) mu Tugari twa Kamusenyi, Mahembe na Muhororo; Kubaka ubwogero (Douches) butandatu (6) mu Tugari twa Kirengeri na Mpanda; Gutunganya imihanda ku burebure bwa kirometero 11.6km mu Tugari twa Kamusenyi, Mpanda, Muhororo, Mahembe na Kirengeri; Kubaka Uturima tw’igikoni 250; Gucukura no kubaka umusingi w’inzu mberambyombi y’Umudugudu ntangarurego wa Karenge mu Kagali ka Mpanda.