Abaturage bagaragaje ibyifuzo n’ibitekerezo bizavamo ibizashyirwa mu igenamigambi ry’Akarere rya 2020-2021
Ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Muyunzwe, Akagali ka Muyunzwe mu Murenge wa Kinihira, kikaba cyaranitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens.
Muri iki gikorwa abaturage bagaragaje ko bashimishijwe no kuba ibyifuzo byabo bigenda bishyirwa mu bikorwa, banagaragaza ibyo bakeneye ko byakwitabwaho.
Umwe muri bo, Uwizeyimana Juliette, yagize ati “Ndashimira ubuyobozi kuko twifuzaga umuriro mu Murenge wa Kinihira ubu tukaba twarawubonye; ariko kandi abaturage banafite ikifuzo cy’uko wakwirakwizwa kuri site z’umudugudu”.
Umuyobozi w’Akarere yasobanuriye abaturage ko ibitabashije gukorwa mu gihe abaturage babisabiye bibikwa neza mu nyandiko bikazakorwa uko ubushobozi ugenda buboneka.
Ati “Ubuyobozi bushingiye ku baturage; Igihugu kitagira abaturage ntikibaho. Rero ibyo dukora byose bishingira ku byifuzo byanyu, ariko ibitekerezo bihuzwa n’ubushobozi bw’Igihugu. […] Ibyavuzwe byose birandikwa kugira ngo bitazibagirana”.
Ibitekerezo n’ibyifuzo by’ingenzi abaturage basaba ko byazagaragara mu igenamigambi ry’Akarere mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2020-2021 byahurijweho mu Mirenge hafi ya yose ni: kugeza amazi n’amashanyarazi aho batayafite, kugeza ku baturage imashini zo kuhira imyaka, inyongeramusaruro mu buhinzi, gufata neza imihanda yahanzwe no kubaka imishya (iy’itaka na kaburimbo), amateme, amasoko mato ya kijyambere, amashuri y’inshuke, uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 aho abana biga badakora ingendo ndende, amavuriro mato (Poste de Santé) hafi, no kwegereza abaturage inyubako z’ubuyobozi.
Muri ibi bitekerezo harimo ibyatanzwe mu mwaka ushize bikaba bitarakozwe kuko bitabonewe ingengo y’imari, cyangwa bikaba bitaragejejwe ku babyifuje bose.
Igikorwa cy’uyu munsi cyakozwe habanza kugaragariza abaturage ibitekerezo batanze kugira ngo bishingirwego mu igenamigambi ry’umwaka wa 2019-2020, kubagaragariza ibyashyizwemo, ibitaragiyemo n’impamvu zabiteye.
Hakurikiyeho umwanya wo kuganira, aho abatuye Umudugudu bagiye bicara hamwe bakegeranya ibitekerezo n’ibyifuzo bahereye ku byatanzwe ubushize babona ko bigikenewe.
Abagize ibyiciro byihariye (Urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga) na bo bagize umwanya wo kuganira no gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo byabo.
Muri rusange mu Mirenge yose amatsinda agizwe n’abayobozi ndetse n’abakozi ku rwego rw’Akarere, Abayobozi mu nzego z’umutekano na bo bifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa.
Biteganyijwe ko Inama Njyanama z’Utugali zizemeza ibikorwa bitatu biza imbere mu byo abaturage bagaragaje kugira ngo bishyikirizwe Imirenge. Njyanama z’Imirenge na zo zizagira umwanya nk’uyu, bikomeze bityo kugeza ku rwego rw’Akarere, aho Njyanama izemereza ibizashyirwa mu igenamigambi hashingiwe ku byihutirwa kuruta ibindi n’ubushobozi buhari.