Abaturage bagaragaje ibyo bifuza ko byazashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2019-2020
Abaturage barishimira umwanya bahawe wo gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo byabo ku igenamigambi ry’Akarere. Barabigaragaza mu gihe hariho hakorwa igikowa cyo kwegeranya ibitekerezo ku byo bifuza ko byazajya mu igenamigambi ry’umwaka utaha.
Ku wa kabiri tariki ya 13 Ugushyingo nibwo mu Gihugu hose hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kwegeranya ibyifuzo by’abaturage ku byo bifuza ko bizashyirwa mu igenamigambi ry’Uturere ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20120. Ni igikorwa cyakozwe mu nteko z’abaturage ku rwego rw’Utugali.
Ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Munanira, Akagali ka Munanira Umurenge wa Kabagali, kikaba cyaranitabiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana.
Bimwe mu by’ingenzi abaturage b’Imirenge inyuranye bahurizaho basaba ko byazashyirwa mu igenamigambi ry’Akarere mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2019-2020 ni: Kugezwaho ibikorwaremezo bishya birimo amateme, amashanyarazi, amazi, amashuri, amasoko ya kijyambere, ibikorwa remezo byo gufata amazi yo kuhirira imyaka, ibibuga by’imikino ndetse no gusanirwa cyangwa gufata neza ibyamaze kubakwa ariko byangiritse.
Atangiza ku mugaragaro igikorwa ry’igenamigambi rihuriweho, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Guverineri Emmanuel Gasana yijeje abaturage ko Ubuyobozi bw’Intara buzakora ubuvugizi kugira ngo igice cy’umuhanda Kirengeli-Buhanda-Kabagali-Kirinda (kiri mu byo batanze mu byifuzo byabo) gikorwe, bityo umuhanda wongere kumera neza.
Muri rusange gutangiza iki gikorwa byaranzwe no kugaragariza abaturage ibyifuzo batanze mu mwaka ushize bikaba byarashyizwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2018-2019, ibitarashyizwemo n’impamvu zabiteye.
Habaye kandi umwanya wo kugaragaza ibyo abaturage bagikeneye bitashyizwe mu igenamigambi no gutanga ibyifuzo bishya.
Abaturage kabaka bashima uyu mwanya wo gutanga ibitekerezo ku igenamigami, ngo kuko utuma aho batuye hakorwa ibikenewe kandi byihutirwa kuruta ibindi.
Mu bandi bitabiriye iyi nteko mu yabereye mu Kagali ka Munanira harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Mushaija Geoffrey, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gitera inkunga imishinga y’Uturere (LODA), Laetitia Nkunda, Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, Abayobozi b’Inzego z’Umurekano, n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye.
Amatsinda agizwe n’abayobozi ndetse n’abakozi ku rwego rw’Akarere, Abayobozi mu nzego z’umutekano na bo bifatanyije n’abaturage mu Mirenge yose.
Biteganyijwe ko nyuma y’igikorwa cy’uyu munsi Inama Njyanama z’Utugali zizemeza ibikorwa bitatu biza imbere mu byo buri Kagali kagaragaje kugira ngo bishyikirizwe Imirenge. Njyanama z’Imirenge na zo zizagira umwanya nk’uyu, bikomeze bityo kugeza ku rwego rw’Akarere, aho Njyanama izemereza ibizashyirwa mu igenamigambi hashingiwe ku byihutirwa kuruta ibindi n’ubushobozi bw’ingengo y’imari buzaba buhari.