Abaturage barashishikarizwa gufatanya n’Ingabo mu rugamba rw’imibereho myiza n’iterambere

Iki gikorwa cyatangijwe n’umuganda udasanzwe wo gutegura imirima izaterwamo imboga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, hakaba hahinzwe ubuso bugera kuri   ha 2, hanaterwa intoryi kuri ha 0.8.

Witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere, Maj Festo Uwacu, Umuyobozi w’Inkeragutabara, Maj Tom Mugabo, Umuyobozi w’Umurenge wa Ruhango, abandi bayobozi n’abakozi mu nzego z’umutekano, abaturage b’Akagali ka Tambwe ndetse na bake bo mu Kagali ka Mwendo ko mu Murenge wa Mbuye.

Mu butumwa Umuyobozi w’Ingabo yagejeje ku baturage yasobanuye ko nyuma y’urugamba rw’amasasu rwari rugamije kubohora u Rwanda hagezweho urugamba rw’iterambere, ibi bikorwa by’ubufatanye bw’Ingabo n’abaturage bikaba bigamije gukemura ibibazo bibamangiye imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Yasobanuye kandi ko ibi bikorwa bifitanye isano n’umutekano, kuko igihe cyose umuntu atabayeho neza, arwaye, adafite ibimutunga cyangwa afite icyo ari cyo cyose kimubangamiye nta mutekano aba afite.

Ygize ati “Umutekano w'ibanze uba mu nda, no kuba utabangamiwe n’icyo ari cyo cyose, kandi  umutekano Ingabo z'Igihugu zishaka ni uw'abaturage”.      

Uyu muyobozi yasabye abaturage kugira imikoranire myiza no gufatanya n’Ingabo ndetse n’izindi nzego mu kubumbatira umutekano, ariko cyane cyane gutanga amakuru ku kintu icyo ari cyo cyose cyashobora kuwuhungabanya.  

Ati “Iyi myambaro mutwambika ni iyo kubarinda no kubarengera ntabwo ari iyo kubatera ubwoba. […] Turabasaba rero ubufatanye, cyane cyane mu gutanga amakuru ku kintu icyo ari cyo cyose kidasanzwe kugira ngo inzego zibishinzwe zibisesengure. Kandi mujye muzirikana ko na kera na kare buri Munyarwanda wese yari ingabo y’Igihugu”.  

Umuyobozi w’Akarere we yagarutse ku bikorwa biteganyijwe muri iyi gahunda birimo ubuhinzi bw’imboga hagamijwe kurwanya imirire mibi mu miryango, ubuhinzi bw’ibinyabijumba hagamijwe kurwanya inzara, ubuvuzi bw’indwara zinyuranye, no kubakira abadafite aho baba.

Yashimye kandi Ingabo z’Igihugu zabohoye u Rwanda zikaba zinakomeje ibikorwa biganisha ku neza ya buri Munyarwanda, akomeza akangurira buri wese kwitabira iyi gahunda no gufatanya n’Ingabo kugira ngo intego yayo izagerweho.

Ati “Dukwiye kwishimira ko Ingabo z'Igihugu zireba byose, zigakunda abaturage. Iyo tuvuze ibikorwa by'Ingabo mu iterambere ntibivuze ko ari bo bonyine bazabikora: ni ibikorwa by’ubufatanye. Turabasaba rero kubyitabira, tukanasaba ngo mutekereze ibyo bikorwa, nimusanga mukeneye umuganda mudutumeho”.

Abaturage barimo Nyandwi Isaac, Nyirandegeya Solange, Mujyambere na Nzajyibwami Gervais bagaragaje ko bishimiye cyane ibi bikorwa bibahuza n’Ingabo kuko bituma umuturage abona ko Ingabo atari izo kumugirira nabi nk’uko byahoze kuri Leta za kera, ko ahubwo zishishikajwe no kumurengera, kumufasha kuva mu bibazo bimwugarije no kubikemura burundu.  

Igishanga cya Rugondo gifite ubuso bungana na ha 42, ni ukuvuga ha 12 ku ruhande rw'Umurenge wa Mbuye (Utugali twa Mwendo na Kizibere) na ha 30 ku ruhande rwa Ruhango mu Kagali ka Tambwe.

Back