Abaturage barashishikarizwa gukemura ibibazo mu bwumvikane no gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko ku neza
Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku gushishikariza abaturage kumenya amategeko no kuyubahiriza, kwirinda amakimbirane no gukemura ibibazo mu bwumvikane.
Avuga ku gikorwa cyo gusobanurira abaturage amwe mu mategeko n’uburenganzira butangwa n’amategeko nka kimwe mu biteganyijwe muri iki cyumweru, Umuyobozi w’Akarere yasobanuye ko amategeko agamije kurengera uburenganzira bwa buri wese, no gutanga ubutabera bwuzuye kuri buri wese kandi ku gihe. Yavuze kandi ko gutanga ubutabera bwuzuye kuri buri muturage wese ari intego Igihugu cyiyemeje.
Ati “Kubahiriza uburenganzira bwa buri muntu wese, n’ubutabera bwuzuye kandi butangiwe ku gihe ni isoko y’umudendezo mu baturage”.
Yunzemo ati “Kugeza ubutabera bwuzuye kandi bwihuse ku baturage bose intego ngari Igihugu cyiyemeje kandi gishyize imbere”.
Meya Habarurema yavuze ariko ko nubwo Igihugu cyashyizeho amategeko arengera akanatanga ubutabera kuri buri wese, bidakwiye ko abantu bakimbirana kugeza aho biyambaza inkiko. Ngo igikwiye mu gukemura ibyo abantu baba bakimbiranyeho, ni inzira y’ubwumvikane.
Ati “Icyo nabasaba ni ukwirinda ikibazo icyo ari cyo cyose cyatuma mujya mu nkiko. Ndabashishikariza kubana neza mu miryango, kubana neza mu midugudu, kubana neza mu masibo, mu Tugali. Ahari ibibazo kandi mubikemure mu bwumvikane, bitagombye kujya mu nkiko. Aho ari ngombwa abafitanye ibibazo begere ubuyobozi bubahuze ibibazo bikemuke, maze mukoreshe umwanya wanyu mu bibateza imbere, binateza imbere Igihugu”.
Umuhuzabikorwa w’Urwego rw’Inzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu Karere, Umuhoza Ange Mireille, yashishikarije abarebwa no gushyira mu bikorwa ibyemezo by'inkiko kubikora binyuze mu nzira y'ubwumvikane, aho kwitabaza amategeko.
Ati “Inzira zo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko ni ebyiri: kubikora ku neza cyangwa ku gahato”. […]
“Nababwiye ko amategeko aza ategeka ibyananiranye. Ni yo mpamvu mbashishikariza gushyira mu bikorwa ibyemezo by'inkiko n’imyanzuro y’abunzi ku neza, mukirinda ingaruka ziterwa no kudashyira mu bikorwa ibyemezo by'inkiko ku neza”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Habimana Felicien we ati “Niba watsinzwe, ugomba gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko, egera uwo mufitanye ikibazo umusabe mukirangize ku neza; mwegere umuhesha w’inkiko abakorere inyandiko, ikibazo kirangire”.
Icyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko cyatangiye ku wa mbere tariki ya 21 Mutarama kikazasozwa ku wa gatanu tariki ya 25 Mutarama 2019.
Gifite insanganyamatsiko igira iti “Rangiza inshingano yawe ushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko”.
Muri rusange muri iki cyumweru hateganyijwe ibikorwa birimo: gushishikariza abaturage kurangiza imanza ku neza; gutanga ubwunganizi mu by’amategeko (abagore batwite, abafunganywe n’abana babo, abafite indwara zikomeye n’abasheshe akanguhe bari mu magereza); kwigisha abaturage no kubakangurira kumenya amategeko abagenga hibandwa ku: Itegeko rigenga abantu n’umuryango, Itegeko rigena imicungire y’umutungo w’abashingiranywe, impano n’izungura, Itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina; Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, Itegeko rishyiraho Urukiko rw’ubujurire; Itegeko ryerekeye kurengera umwana.
Gutangiza ku mugaragaro icyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko byitabiriwe kandi n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Marc Gasangwa, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere, Gasasira François Régis, Umuhuzabikorwa wa MAJ, Umuhoza Ange Mireille, Intumwa ya LAF (Legal Aid Forum), Mpinganzima Béatrice, n’abandi bayobozi mu buyobozi bwite bwa Leta no mu nzego z’umutekano.