abaturage biyemeje kubungabunga ibidukikije basigasira imigano

mu Karere hizihijwe umunsi wahariwe igihingwa cy'umugano ku rwego rw'igihugu, umunsi mpuzamahanga w'umugano "World bamboo day", ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Kinihira. 

abatuarage bibukijwe ko bafite inshingano yo kubungabaunga ibidukukije by'umwihariko inkombe z'amazi batera imigano.

ubwo hizihizwaga uyu munsi, hagaragajwe  ibikorwa bya "Ecoplanet Bambo ltd" ikora harimo   kubungabunga inkombe z'imigezi haterwa imigano ku burebure bwa km 307, gutunganya igishanga cya Nyabibitare, kubakira abatishoye uturima tw'igikoni, inzu zo guturamo mu Karere. 

Ubuyobozi bw'Akarerere buri kumwe n'Umuyobozi wa Ecoplanet ku rwego rw'igihugu, DG wa Rwanda Water Resources  Board, DG wa REMA na RFA, bifatanije n' Abaturage b'Imirenge ya Bweramana na Kinihira n'inzego zitandukanye kwishimira uyu munsi. 

ibikorwa byo kubungabunga inkombe z'imigezi mu karere byahaye akazi abasaga ibihumbi 5000 by'umwihariko urubyiruko.
 

Back