Abaturage b’Umurenge wa Mbuye basabwe gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere no kubungabunga ibyagezweho

Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026, abaturage b’Umurenge wa Mbuye bifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, Abadepite Hon. Tumukunde Gasatura Hope na Hon. Ndoriyobijya Emmanuel, inzego z’umutekano n’izindi nzego zitandukanye mu gikorwa cy’Umuganda rusange. Umuganda wabereye mu Midugudu itandukanye, wibanda ku bikorwa by’isuku, gutunganya imihanda, kubakira abatishoboye no gusukura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mayunzwe.

Nyuma y’Umuganda, abaturage bagiranye inama n’abayobozi, aho Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabashimiye uruhare bagaragaza mu bikorwa by’iterambere no kwita ku bikorwa remezo bibegereye. Yabasabye gukomeza kwimakaza isuku mu ngo no mu rusange, gukurikiza amabwiriza yo kwirinda indwara harimo n’icyorezo cya Ebola, kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije uzaba ku wa 05 Kamena 2026, ndetse no kwitabira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanashimye abaturage b’Umurenge wa Mbuye ku musaruro mwiza mu buhinzi, by’umwihariko mu gihingwa cy’ikawa, ibishyimbo n’ibigori.

Mu butumwa bwe, Depite Hon. Tumukunde Gasatura Hope yashimangiye ko Umuganda ari umusingi w’iterambere n’ubufatanye biranga Abanyarwanda, asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere no kurushaho kubungabunga ibyo bagezeho. Yaboneyeho no gushishikariza abaturage gukomeza gukorera hamwe, kwita ku bikorwa by’ubuhinzi no gukomeza kurangwa n’ubumwe n’ubudaheranwa. Muri iyo nama kandi, abaturage bagejejweho amakuru ku miterere y’ubuhinzi mu Murenge, banatanga ibitekerezo n’ibibazo byabonewe ibisubizo n’abayobozi batandukanye.

Back