ABATUYE AKAGARI KA MUSAMO BIJEJE UBUYOBOZI BW’AKARERE IMPINDUKA MU ITERAMBERE

Buri wa kabiri haba inteko y’abaturagage muri buru mudugudu. Mu Murenge wa Ruhango, Akagri ka Musamo, inteko y’abatuarage yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Valens Habarurema ari kumwe n’izindi nzego.

Abatuye Akagari ka Musamo biyemeje kuzahiga abandi kuko amahugurwa n’uburyo ubuyobozi butandukanye bubegera byabafashije kuzamura imyumvire.

Mu karere hose hari kuba amarushanwa y’imidugugudu aho buri mudugudu ufite ibipimo 50 bisanzwe bikorwa mu buzima bwa buri munsi bw’abatuarge.

Abatuye akagari boise biyemeje gusenyera umugozi umwe, gukora amanywa n’ijoro bagamije ko : 

Abana  bose           ndetse     n’abakuru     banditse     mu

irangamimerere      (kwandika      abavutse,     abapfuye,  imiryango yose ibana irasezeranye, etc)

Abaturage bishyura neza inguzanyo za VUP/FS n’izindi zose

Amarerero akora neza

Amatungo yose akingiye

Amatungo yose ari mu bwishingizi

Buri muntu mu Mudugudu agomba kuba afite isuku ku mubiri no ku myambaro

Buri muturage azi ikivugo cya“Tugire umutekano”

Buri    Muyobozi    mu    Mudugudu    yitabira    “ISHURI RY’UMUYOBOZI”

Buri rugo rufiteikaye y’imihigo

Buri rugo rufiteikimoteri cy’ifumbire/ingarani kandigikora neza (hatagendewe ko mu rugo hari itungo)

Burirugo rufite MUSA(Mitiweli)

Buri rugo rufite nibura ibiti 3 by’imbuto

Buri rugo rufite uburyo bwo gusukura amazi (kuyateka, sur eau, etc)

Buri rugo rufiteuburyo bwo kwizigama

Burirugo rufite ubwiherero bwujuje ibisabwa

Buri rugo ruri muri Smart Nkunganire

Burirugo rwanditse muri EjoHeza

Buri rugo rwizigamira muri EjoHeza

Buri rugo rwoserufite akarima k’igikoni

Ibinogo n’ibyobo byose bifunze/bipfutse, n’ibindi.

 

Abatuye Akagari ka Musamo biyemeje kuzesa ibipimo byose byavuzwe haruguru ndetse n’ibidi bisigaye bitagaragajwe.

 

Back