Abatuye Umurenge wa Mbuye bahuriye mu Mugoroba w’Ikiriyo mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku wa 30 Gicurasi 2026, abaturage b’Umurenge wa Mbuye, abayobozi n’inshuti zaturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mayunzwe mu Mugoroba w’Ikiriyo wabimburiwe n’Urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa cyari kiyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, cyanitabiriwe n’Abadepite Hon. Tumukunde Gasatura Hope na Hon. Ndoriyobijya Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Airports Company, Charles Habonimana, abagize inzego z’umutekano ndetse n’abaturage benshi.

Mu ijambo rye, Guverineri Kayitesi Alice yagaragaje ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri Munyarwanda, asaba abaturage gukomeza kubungabunga amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ayo ari yo yose. Yanashimangiye ko ubumwe bw’Abanyarwanda n’urugendo rw’iterambere igihugu kimaze kugeraho ari umusaruro wo guhitamo ukuri, ubutabera n’ubumwe bw'abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakoprewe Abatutsi.

Umugoroba w’Ikiriyo waranzwe n’ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ikiganiro ku mateka ya Jenoside, ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’indirimbo zo kwibuka no guhumuriza. Abitabiriye basoje basubiza amaso inyuma ku mateka igihugu cyanyuzemo, banashimangira umuhate wo gukomeza kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho. 

 

Back