Abavuga rikumvikana batuye mu Mirenge igize Umuhora wa Kaduha-Gitwe barakangurirwa gushishikariza abaturage kubyaza umusaruro amahirwe yashyiriweho guteza imbere uwo muhora
Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 11 Mata 2023, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice, ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara, yasuye Akarere ka Ruhango, aganira n’abavuga rikumvikana bo mu Murenge wa Bweramana; iki kiganiro cyibanze kuri gahunda yihariye y’iterambere ry’umuhora wa Kaduha Gitwe.
Iki kiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cya Kaminuza ya Gitwe, kikaba cyaranitabiriwe n’abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'inzego z'Umutekano ku Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge y’Akarere ka Ruhango iherereye mu muhora wa Kaduha-Gitwe, ari yo Bweramana, Kabagali, Kinihira.

Guverineri Kayitesi yagaragaje iby'ingenzi biteganyijwe muri gahunda y’iteramere ry’uyu muhora, bimwe mu bimaze gukorwa n'ibiriho bikorwa, uruhare rwa Leta n'urw'abaturage ubwabo.
Ku birebana n'uruhare rwa Leta hagarutswe ku bikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo izubakwa mu gihe cya vuba (Kiregeli-Buhanda-Kaduha; Ruhango-Gitwe Buhanda; Nyanza-Mpanga-Nkomero-Gitwe); imishinga itandukanye izafasha abaturage gukora ku ifaranga harimo umushinga mugari wo kurwanya isuri aho igihembo cya nyakabyizi kingana n’amafaranga ibihumbi bibiri ku munsi, ubuhinzi bw'icyayi n'indi.
Abitabiriye inama basabwe kwita ku gusobanukirwa neza gahunda z'iterambere zihari, no gushishikariza abaturage kuzitabira uko bikwiye zikagira aho zibakura n'aho zibageza hafatika mu rugendo rw'imibereho myiza n'iterambere.
Abavuga rikumvikana na bo bagaragaje ko biteguye kongera uruhare rwabo mu bikorwa bigamije iterambere ry'aho batuye harimo ubukangurambaga mu baturage, ubuhinzi n'ubworozi, ubucuruzi, siporo n'umuco, n'ibindi.
Nyuma y'iki kiganiro, Guverineri n'abo bari kumwe bitabiriye inteko y'Akagali ka Murama yabereye muri Kaminuza ya Gitwe (UG).

Nyuma y'ubutumwa bukubiyemo kwihanganisha no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusaba abaturage gufata mu mugongo abarokotse Jenoside n'imiryango yabo, kubasaba kwitabira gahunda n'ibikorwa byo Kwibuka mu minsi 100, gusaba abaturage kuba umwe no gufatanya muri gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza n'iterambere rya buri muntu ku giti cye n'iterambere rusange, hakurikiyeho kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage.
Muri iyi gahunda, Guverineri Kayitesi yagarutse ku ngeso ikunze kugaragara yo kwinangira no kwanga kwemera no gushyira mu bikorwa ibyemezo biciye mu mucyo kandi bikurikije amategeko by’inzego z'ubuyobozi n'iby’inkiko, maze asaba abaturage kugira umuco wo kwemera no kubahiriza imyanzuro yafashwe n’izo nzego muri ubwo buryo.
Yabasabye kandi guhugukira kugisha ubuyobozi inama ku byo badasobanukiwe, kwemera kandi bakubahiriza inzira amategeko ateganya mu gukemura ibibazo.



