Abayobozi bakanguriwe kutarangarana abaturage, no kurushako kubegera kugira ngo babakemurire ibibazo
Ubu ni bumwe mu butumwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel K. Gasana yagejeje ku bitabiriye Inteko y’abaturage mu Kagali ka Bulima, Umurenge wa Kinazi yateraniye ku kibuga cya ADENTO giherereye mu Mudugudu wa Nyarugenge muri ako Kagali ka Bulima.
Yagize ati “Kimwe mu biranga imiyoborere myiza ni ukwegera abaturage ugakemura ibibazo byabo; aho bakeneye serivisi, aho bakeneye inkunga y’ibitekerezo, aho bakeneye ko ibyabo bitangirika, tugomba kuba duhari tukabafasha”.
“Abayobozi tugomba gukora uko dushoboye kose ibibazo by’abaturage bigakemuka; ni yo mpamvu duhari”.
Guverineri Gasana kandi yasabye abagana ubuyobozi n’izindi nzego basaba gukemurirwa ibibazo kubahiriza imyanzuro iba yafashwe mu kuri n’inzego, bakareka gusiragira mu nzego zitandukanye ku mpamvu zidafite ishingiro.
Ati “Hari ubwo umuturage aba afite ikibazo, cyajya mu bunzi, cyajya mu buyobozi, uko bagifatiye umwanzuro ntabishime kandi wenda ari ko kuri. Ibyo na byo birahari”.
Abitwara batyo akaba yarabasabye kubicikaho, ahubwo bagakoresha umwanya wabo mu mirimo ibateza imbere ikanateza imbere igihugu.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo kandi yashishikarije abantu bose kugira umuco wo kwishakamo ibisubizo n’ubufatanye mu gukemura ibibazo.
Ati “Abaturage bakeneye gukora cyane, kwishakamo ibisubizo, kurwanya ubukene, kwiteza imbere. Dufatanye rero twishakemo ibisubizo. […]
“Hari ibyo mwakwikemurira, mukishakira ibisubizo mutagombye kujya mu buyobozi. Ariko aho byananiranye, aho biri ngombwa, mujye mubibwira ubuyobozi”.
Uyu muyobozi kandi yashimye umurimo mwiza Abanyamayaga bakora mu buhinzi n’ubworozi. Ku rundi ruhande abahinzi yabakanguriye kurushaho kwitabira gukoresha ifumbire n’imbuto nziza, aborozi abashishikariza guhinga ubwatsi butuma inka zigira umukamo mwinshi.
Yongeyeho ariko ko ibyo byose bidashobora kugerwaho mu gihe baba badafite ubuzima bwiza. Akaba yarabashishikarije guharanira kugira ubuzima buzira umuze bategura indyo yuzuye kandi iboneye ku bana n’abakuru, birinda ibisindisha, ibiyobyabwenge n’ikindi kintu cyose cyangwangiza cyangwa kigashyira ubuzima mu kaga. By’umwihariko yabakanguriye kugira ubwisungane bwo kwivuza kugira ngo uwagira ibyago byo kurwara ajye abasha kwivuza neza hakiri kare kandi bitamuhenze.
Muri iyi nteko, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yafatanyije n’Umuyobozi w’Akarere, abayobozi mu nzego zinyuranye n’abaturage gukemura ibibazo. Hakaba harakiriwe ibibazo 17, ikenda birakemuka, umunani bihabwa umurongo.
Mbere yo kwitabira iyi nteko, Guverineri CG Gasana Emmanuel ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere, n’abayobozi banyuranye mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’ubw’inzego z’umutekano yabanje gusura uruganda rw’Imyumabti rwa Kinazi (KCP); uru rugendo rukaba rwari rugamije gusuzuma aho uru ruganda rugeze mu nzira yo gukora ku bushobozi bwarwo bwose.