ABAYOBOZI B'IBIGO BY'AMASHURI BIYEMEJE GUTSINDISHA UKO BYAGENDA KOSE
Abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abashinzwe uburezi kuva Murenge kugera ku Karere bitabiriye inama y'Uburezi yateguwe n'Akarere. Inama yitabiriwe n'abafite inama y'Umutekano itaguye mu Karere. Haganiriwe ku ishusho y'Uburezi mu Karere, ireme ry'Uburezi n'uko ibigo byatsindishije, imyiteguro y'itangira ry'amashuri 2025/2026, kugira "initiatives" zifasha abanyeshuri kubona ibyangombwa bibafasha kwiga neza kandi bakagira imibereho myiza.
Ubuyobozi bw'Akarere bwibkije abayobozi b'ibigo by'amashuri guharanira gutsinda no kuba Abayobozi bafite umwihariko wo gukora cyane bakaba icyitegerezo ahao bayobora.