Abifuza kuba muri ba Malayika Murinzi basobanuriwe ibiranga Malayika Murinzi n’inshingano ze
Ibi biganiro byateguwe ku bufatanye bw’Akarere, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (NCC) n’Umuryango Hope and Homes For Children hagamijwe kugira ngo aba babyeyi b’impuhwe biyemeza kwakira no kurera abana badafitanye isano basobanurirwe uwo Malayika Murinzi ari we, ibigomba kumuranga ndetse n’inshingano ze, bityo nyuma yo gusobanukirwa babashe gukomeza cyangwa kwisubiraho mu gihe basanga izo nshingano batabasha kuzikora neza.
Abahawe ibiganiro kandi bagize ikiciro cya mbere mu bantu 96 biyemeje kuba muri ba Malayika Murinzi bakanatorwa n’abo baturanye bazi neza imico n’imyiftire yabo.
Uyu kandi ni umusaruro w’ubukangurambaga bwagiye bukorwa mu nama n’amahuriro bitandukanye hagamijwe gushishikariza ababyeyi bafite urukundo n’umutima w’impuhwe kwiyemeza kwakira abana bava mu bigo by’imfubyi n’abatereranwa n’abababyaye maze kubabonera ababakira mu miryango bikagorana mu gihe kurererwa mu muryango ari uburengenzira bwwa buri mwana wese.
Rugendo Byiringiro Jean ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere avuga ko bidakwiye ko umwana watereranwe abura umuryango umwakira.
Agira ati “Umwana wese afite uburenganzira bwo kurererwa mu muryango. Ntibikwiye rero ko igihe hagaragaye umwana watereranywe habura umubyeyi w’impuhwe umwakira mu gihe haba hagishakishwa umubyeyi cyangwa umuryango we, cyangwa umwakira akamugumana igihe kirekire. Ntibinakwiye ko umwana nk’uwo ugaragaye abantu bamwihutana ku kigo nderabuzima cyangwa ku buyobozi, aba akwiye kwakirwa mu muryango”.
Kayiganwa Aline waganirije aba babyeyi, avuga ko urutonde rw’abiyemeje kwakira aba bana ruzakemura icyo kibazo. Avuga kandi ko kugaragaza ubushake no gutoranywa bikurikirwa no gusuzumwa, kwemezwa no guhugurwa, nyuma umuryango ukabona guhabwa umwana igihe cyose bibaye ngombwa.
Umuryango wakiriye umwana kandi ngo ugomba gukurikiranwa hagamijwe kureba uko yakiriwe, uko yitwara, uko amenyera kuba mu muryango, uko abana n’abantu bose mu muryango, uko amenyera imibereho yo mu muryango. Harebwa kandi imibereho rusange y’umuryango wamwakiriye, hakarebwa niba ufite ibituma ubasha kugira imibereho myiza, kandi ukagirwa inama igihe cyose ari ngombwa.
Boshyinyambo wo mu Kagali ka Mutara, Umurenge wa Mwendo avuga ko yiteguye kwakira abana mu gihe gito kubera ko afite imbogamizi yo kuba yabasha kubishyurira amashuri, cyane ko afite bane biga kandi ubushobozi afite bukaba budahagije.
Ariko ngo igihe yabamarana icyo ari cyo cyose icy’ingenzi ni ukubagaragariza urukundo rwa kibyeyi, kubahoza no kubibagiza umubabaro baba batewe no kutarererwa mu muryango.
Abitabiriye ibi biganiro bose biyemeje ko biteguye kuba mu mubare wa ba Malayika Murinzi babihamya buzuza inyadiko zabigenewe.