Abikorera bagaragarijwe amahirwe y’ishoramari, bashishikarizwa kudatindiganya kuyakoresha
Guverineri CG E.Gasana yabanje kwibutsa abikorera kuzirikana uruhare bafite mu iterambere ry’Igihugu, abasaba kubakira ku mutekano n’ubuyobozi bwiza dufite bakabyaza umusaruro amahirwe ahari, mu kwagura ibikorwa bakora kugira ngo barusheho gutera imbere no guteza imbere Igihugu.
“Twaje kugira ngo tuganire ku bufatanye mu iterambere ry’Igihugu cyacu dushingiye ku bikorera”.
“Twaje kugira ngo tuganire, tubereke amahirwe ahari, tunabereke inzitizi zihari kugira ngo dufatanye, dutere imbere”.
“Iyo ufite umutekano ukagira ubuyobozi bwiza, nta cyabuza iterambere kwihuta”.
Guverineri CG Gasana yashishikarije abikorera n’abayobozi b’amakoperative guharanira kongera ubumenyi mu byo bakora, kugira ngo babashe kubinoza no kwihuta mu iterambere.
Yabasabye kandi gusobanukirwa gahunda za Leta no kuzikangurira abandi.
Bimwe mu byo abikorera bagaragaje nk’imbogamizi bahura na zo, birimo ibikorwa remezo bidahari, ibihari bidahagije cyangwa byangiritse, n’ubushobozi buke bw’abaguzi.
Kuri ibi bibazo Umuyobozi w’Akarere yasobanuye ko hariho gahunda zihutirwa zo gusana ibikorwa bitandukanye bitakimeze neza, n’izo gukora ibikorwa ibishya hakurikijwe uko ubushobozi bugenda buboneka.
Yavuze kandi ko ubuyobozi bwatangiye gushishikariza abashoramari b’imbere mu gihugu n’abo hanze yacyo gushora imari mu bikorwa binini bigamije kubyaza umusaruro amwe mu mahirwe ari mu Karere (gukora amakaro mu mucanga n’ibumba, ..), bikazazamura ubushobozi bw’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere kandi ngo bwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere, bikaba bigaragara ko buhoro buhoro agenda atanga umusaruro.
Ati “Tubona imikoranire igenda iba myiza kurutaho kandi twizeye ko izatanga umusauro mwiza mu gihe kiri imbere”.
Mu byo PSF n’Akarere bafatanya, umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko harimo umushinga uri mu igeragezwa wo kongerera abaturage ubushobozi bujyanye no kugura/guhaha.
Muri rusange, nk’uko Guverineri CG Gasana yabigaragaje, amahirwe y’ishoramari muri ka Karere ka Ruhango agaragara mu: ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mine na kariyeri, ubuhinzi (imyumbati, ibigori, umuceri, kawa, imbuto, …), ubworozi (Inka ibihumbi 66), uburezi n’ubumenyi butandukanye, ubukerarugendo,ubucuruzi butandukanye, ingufu n’amazi, .. . Hibukijwe kandi hashimangirwa ko ibyo byose byubakiye ku mutegkano, abikorera n’abayobozi b’amakoperative bakaba barasabwe kugira uruhare mu rukomeye mu kubumbatira umutekano bafatanyije n’inzego zishinzwe uwo murimo.