ABIKORERA BARASABWA GUKOMEZA KUZAMURA IMYUMVIRE KU RWEGO RWO HEJURU
Mu Karere hose habaye inteko mu Tugari dutandukanye tugize Akarere. Ubuyobozi bw'Akarere bwayoboye inteko mu Tugari twa Nyamagana/Ruhango Sector na Rutabo/Kinazi sector. Abitabiriye bahawe ubutumwa bwo gukomeza kwitabira ibikorwa byo Kwibuka31, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kohereza abana bose ku ishuri no kubaha ibikoresho nkenerwa, gukoresha neza ubutaka hubahirizwa 'Master plan', Ababyeyi kwita ku burere bw'abana by'umwihariko abakobwa babasobanurira ubuzima bw'imyororokere, gukora cyane no guharanira kwigira.
Abakora ubucuruzi basabwe kugira icyerekezo kugira imyumvire yo hejuru bagakora cyane bakongera ibikorwa bakora birinda gusesagura ibyo babaona. Ni ubutumwa bahawe n’Ubuypobopzi bw’Akarere mu rwego rwo gushishikariza buri wese guharanira kwigira nta gutyegereza inkunga z’amahanga.