Abikorera baravuga imyato ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana

Bamwe mu Bikorera mu Karere bavvuga ko Mu isengesho ngarukakwezi ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe ahazwi nko mu kibaya cy’amahoro mu Mujyi wa Ruhango ribafatiye runini by’umwihariko abafite amahoteli, moteli, Resitora n’amacumbi babona inyungu zishingiye ku mafaranga abaje mu isengesho babaha bashaka serivisi zitandukanye.

Ubuyobozi bw’Akarere na PSF mu Murenge wa Ruhango yemeza ko ubu bukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana n’abakristo baryitabira, byatumye abashoramari bagira ibitekerezo byo kuhashyira ibikorwaremezo birimo inyubako zigezweho 

Ati:’Hari Hoteli y’umushoramari imaze kuzura, iyi ikaziyongera ku nyubako ya Gare n’abandi bafite intego yo kongera amahoteli mu Mujyi wa Ruhango

Akomeza avuga ko urebye umubare munini w’abaza mu isengesho ngarukakwezi ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe bashishikariza n’abandi bashoramari kuhashyira ibyo abo bakristo bazajya bakenera umunsi bahaje

Yavuze ko abenshi bahaza bagasengerwa bikabafasha kuruhuka mu mutwe ibibazo baba bafite, kuko bahagera bagasabana ndetse bagashima bitewe n’imbamutima za buri wese.

Abaza gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe baba baturutse mu bihugu bitandukanye byo hanze y’Igihugu ndetse n’abandi baturuka mu mpande z’Igihugu zitandukanye. Abitabira buri kwezi, imibare igaragaza ko bari hagati ya 40000 cyangwa ibihumbi 50 kuzamura.

Back