Aborozi b’intangarugero basabwe kuba “umusemburo w’ubworozi bwa kijyambere”

Ubu butumwa bwatanzwe ku wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2019 mu gikorwa cyo guha aborozi bahuguriwe gutubura ubwatsi bw’amatungo ibikoresho nkenerwa mu mirimo yabo ya buri munsi.

Iki gikorwa cyabereye ku biro by’Akarere, abahawe ibikoresho bakaba ari aborozi 12 bitwaye neza mu gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe ku bufatanye bw’Akarere n’Umushinga ugamije guteza imbere umukamo w’amata mu Rwanda (Rwanda Dairy Development Project-RDDP) ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi.

Rugwizangoga Dieudonné ushinzwe ubworozi mu Karere yagize ati Icyo twifuza nk'Akarere ni ukugira ngo mwebwe muhawe ibikoresho mubanze mube aborozi b'intangarugero; kuba umworozi w’intangarugero si ukorora inka nyinshi, ahubwo ni ukorora neza izo ufite zose. Aho mutuye mube umusemburo w’ubworozi bwa kijyambere”.

Yabasabye gukomeza kongera imbaraga mu kwigisha aborozi guhinga ubwatsi no kugaburira inka mu buryo buzifasha kugira ubuzima bwiza, imbyeyi zikabasha gutanga umukamo utubutse.

Ati “Aborozi bagomba kumenya kugaburira amatungo ibirimo ibinyampeke n’ibinyamisogwe. By’umwihariko inka zihaka n’izikamwa zigomba kugaburirwa ibituma zigira ubuzima bwiza; iyo bibaye ngombwa mu byo zigaburirwa hongerwamo ibiribwa bikize ku byubaka umubiri”.

Mukakimenyi Gisèle ushinzwe guhuza ibikorwa by’umushinga RDDP mu Karere na we yasabye abahawe ibikoresho kwigisha aborozi kuvanga ibinyampeke n'ibinyamisogwe kugira ngo inka zirye indyo yuzuye. 

Ati Inka irya urubingo ni nk'umuntu urya ubugari bwonyine butagira imboga”.

Abahawe ibikoresho bemeza ko bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu guha bagenzi babo imbuto y’ubwatsi no kubashishikariza kongera ibinyamisogwe mu byo bagaburira inka, dore ko ngo usanga bagabura urubingo bakumva ko bihagije.

Ngo ubusanzwe mu bwatsi indyo yuzuye igizwe n’ibinyampeke (urubingo, Cloris Gayana,…) n’ibinyamisogwe (Mukuna, Desimodiyumu na Lesena,…). Ngo ibinyamisogwe bigomba kuba nibura bingana na 30 % by’ibitunga inka ku munsi, bikaba byiza bitarenze 40%.

Bavuga kandi ko aborozi batangiye gusobanukirwa ibijyanye n’indyo yuzuye igomba guhabwa amatungo.

Mukarurangwa Eugénie wo mu Kagali ka Gafunzo, Umurenge wa Mwendo agira

ati “Nk'uko mbibona mu Kagali ntuyemo ndetse no muri bamwe mu Murenge wose mbona abantu bimaze kubacengera kuko kenshi uba usanga bambwira bati ngwino utwigishe, utwereke ubwatsi bw'inka butanga umukamo, utwereke uburyo buhingwa utwereke n’uko babugabura. Rero mbashishikariza kubuhinga, nkanabashishikariza gukora Compost (ingarani y’ikirundo) kugira ngo babone ifumbire yo kubufumbiza”.

Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2019-2020 Akarere ka Ruhango gafite intego yo guhinga hegitari 60 z'ubwatsi bw'ibinyampeke n'ibinyamisogwe.

Back