Abunzi bahuguwe ku makimbirane n’uburyo bwo kuyakemura
Ni amahugurwa agamije kongerera ubumenyi Abunzi ku bijyanye n’amakimbirane, inkomoko yayo n’uburyo bwo kuyakemura no kuganira ku Itegeko rigenga imitunganyirize n’imikorere y’Inteko z’Abunzi.
Yabereye kuri site eshatu, buri site ikaba yarahuriyeho abunzi b’Imirenge itatu. Ku musozo w’amahugurwa, abahuguwe bagaragaje ikizere cy’uko ibyo bungutse bizabafasha kunoza umurimo bakora.
Abo kuri Site ya Byimana, ni ukuvuga Imirenge ya Mwendo, Byimana na Mbuye bahuriza muri rusange ku mvugo igira iti: “Aya mahugurwa ni meza; adufashije kumenya neza amakimbirane icyo ari cyo, uko ashobora kuvuka n’ibiyatera, n’uko akemurwa mu buryo bwiza. Rwose bizadufasha gukora neza umurimo twatorewe wo kunga abatugezaho ibibazo”.
Umwe muri bo kandi agira ati “Uburyo bwakoreshejwe bwo kuganira abantu bagaragarizanya uko inteko zabo zikemura ibibazo bwaramfashije cyane; byatumye mbona ko hari ibyo twe tutakoraga neza, nkaba nizera ko tugiye guhera ku byo twigiye ku bandi na twe tukanoza ibyo tutakoraga neza”.
Ku rundi ruhande abunzi basaba ko amahugurwa nk’aya yajya aba kenshi hagamjwe gukomeza kongera ubumenyi bukenewe mu murimo bakora, no gusangira ubunararibonye (experience) mu mikorere ngo kuko basanze ari ingenzi.
Basaba kandi ko bishobotse bahabwa ibikoresho bishya byo kubafasha mu itumanaho no gusangira amakuru, ni ukuvuga telefoni zigezweho (Smart Phones), ndetse na mudasobwa ku rwego rwa buri Kagali n’Umurenge kugira ngo zijye zibafasha mu itegurwa rya raporo basabwa.
Ndayishimiye Ernest, Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera witabiriye isozwa ry’aya mahugurwa kuri site ya Byimana, yibukije anashimangira ko abunzi ari abakorerabushake kandi ko umukorerabushake arangwa n’ubwitange, abasaba gukomeza ubwo bwitange no gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo kugira ngo bibafashe kunoza umurimo bakora.
Ati “Ibyo mwigiye hano ni ingirakamaro ku murimo mukora; nimugende rero mubishyire mu bikorwa, ntibibe amasigarakicaro”.
Aya mahugurwa y’abunzi yatanzwe n’Abakozi ba Minisiteri y’ubutabera mu rwego rwayo ruzwi ku izina “Inzu y’Ubufasha mu by’Amategeko (MAJ). Uru rwego rukaba rukorera ku rwego rwa buri Karere.
Mu Karere ka Ruhango habarurwa abunzi 476, ni ukuvuga 413 bagize Inteko z’Utugali 59, na 63 bagize Inteko z’Imirenge 9.