Abunzi bose bo mu Mirenge n’Utugali bahawe amagare yo kubafasha mu ngendo zirebana n’umurimo wabo

Amagare bahahwe ni ayo yo kubunganira mu ngendo bakora bari mu bikorwa bifitanye isano n’umurimo wabo wo kunga Abanyarwanda. Igikorwa cyo kuyabashyikiriza cyabereye ku kicaro cy’Akarere, kiyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens.

Uwavuze mu izina rya bagenzi be, yibukje ko imvugo y’Umukuru w’Igihugu ari yo ngiro, ko ibyo yabasezeranyije bibagezeho. Yakomeje asezeranya ubuyobozi ko bagiye kurushaho kunoza umurimo wabo, cyane ko imbogamizi bari bafite yo kugorwa no kugera ku biburanwa mu buryo bworoshye ivuyeho. Kuba ivuyeho ngo bizabafasha kudatinda kubona amakuru y’ukuri bashingiraho mu gufata ibyemezo.

Ati “Imvugo y’Umukuru w’Igihugu ni yo ngiro: aya magare yayadusezeranyije turi kuri Sitade Amahoro, none turayabonye. Tugiye rero kuyakoresha ku buryo tuzajya dukemura ibibazo twabanje kugera aho ibiburanwa biri, kandi tuzayakoresha icyo yagenewe”.

Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere, Umuhoza Ange Mireille, yasobanuye amabwiriza agenga imikoreshereze y’aya magare abasaba kuyitwararika. Yibukije ko utakiri umwunzi asubiza igare yahawe kugira ngo rikomeze gukoreshwa umurimo ryagenewe.

Ati “Aya magare ni umutungo wa Minisiteri y’Ubutabera. Mugomba rero kuyakoresha icyo yagenewe, mukamenya kandi ko iyo umwunzi avuye mu nshingano yatorewe agomba gusubiza igare umuyobozi we, na we akarishyikiriza inzego zimukuriye.”

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yibukije ko aya magare bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari ayo kuborohereza mu ngendo bakora mu gutunganya umurimo wabo wo kunga Abanyarwanda.

Yashimye kandi umurimo bakora, abasaba gukomeza gukora neza kurushaho, kudatinda gufasha ababiyambaza. Yabasabye akomeje kwitandukanya no kwamaganira kure uwo ari we wese washaka kubanduriza isura, cyane ko nk’uko bivugwa mu Kinyarwanda, umuntu umwe ukora nabi yanduza isura ya bagenzi be. 

Umuyobozi w’Akarere akaba yashoje abasaba gufata neza amagare bahawe kugira ngo azarambe.

Mu Karere ka Ruhango habarurwa abunzi 476. Amagare yatanzwe uyu munsi aje asanga andi 120 yatanzwe mbere, bityo abunzi bose uko ari 476 bakaba bamaze guhabwa amagare yatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika binyuze muri Minisiteri y’Ubutabera.  

Back