"ACCOUNTABILITY DAY": IHURIRO RIHUZA UBUYOBOZI N'ABATURAGE MU KUNOZA SERIVISI NO GUKEMURA IBIBAZO

Uyu munsi mu Mirenge itandukanye igize Akarere hakomeje igikorwa cyiswe "Accountability Day", cyatangiye ku wa 09 Kamena 2026. Iki gikorwa kigamije kurushaho kwegera abaturage, kubasobanurira serivisi zitangwa n'inzego z'ubuyobozi no kubaha urubuga rwo gutanga ibitekerezo, ibibazo n'ibyifuzo byabo kugira ngo bibonerwe ibisubizo ku gihe.

Muri iki gikorwa, abaturage bari guhabwa amakuru ku buryo bwo gukoresha urubuga "Mbaza", rubafasha gutanga ibibazo, ibitekerezo mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Ni umwanya kandi wo gutanga serivisi zitandukanye zirimo kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage, serivisi z'irangamimerere, ndetse no gukosora no kwandikisha imbibi z'ubutaka, hagamijwe korohereza abaturage kubona serivisi zibegereye.

"Accountability Day" kandi yabaye umwanya mwiza wo kugaragaza uruhare rw'abaturage n'abikorera mu iterambere ry'Akarere. Mu bice bitandukanye byabereyemo iki gikorwa, abaturage n'abikorera bamuritse ibikorwa byabo birimo umusaruro w'ubuhinzi n'ibicuruzwa bitandukanye, bagaragaza intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku musaruro n'udushya.

Ubuyobozi bwashimangiye ko iki gikorwa ari ingenzi mu kwimakaza imiyoborere myiza, gukomeza kubazwa inshingano no gutanga serivisi zinoze kandi zishingiye ku muturage. Abaturage basabwe gukomeza kwitabira gahunda zibahuza n'ubuyobozi, bakagira uruhare rugaragara mu gutanga ibitekerezo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya serivisi zibagenewe.

Back