Akarere ka Ruhango katangije ikipe y’umukino w’amagare
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, abandi bafatanyabikorwa b’Akarere barimi RODI n’Ishuri rya Ruhango TVET.
Abasigaanwa bagenze intera ingana na kirometero 35. Nyuma yo gupima ubuzima bw’abiyandikishije uko ari 92, amagare n’ibindi byose byasabwaga, 47 nibo basanze bujuje ibisabwa, maze barahatana karahava, 25 aba ari bo basojza neza irushanwa.
Bahagurukiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri i Kigoma hafi y’ibiro by’Umurenge wa Ruhango bakomeza berekeza mu mujyi, bageze kuri gare bamanuka iburyo bw’umuhanda mukuru banyura kuri White Horse Hotel baterera i Kazani, bahura n’umuhanda mukuru, bawukomeza berekeza mu Byimana. Bageze i Bukomero (Byimana) banyuze mu muhanda w’itaka ujya kuri Ecoles des Sciences de Byimana, bambuka igishanga bagera muri Centre ya Kamusenyi, bamanuka berekeza hafi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwo mu Byimana, bambukiranya umuhanda wa Kirengeli- Buhanda bakameza bagana ku Ibati aho bafatiye kaburimbo.
Basubije iyo mu Ruhango bageze i Buhoro banyura iburyo berekeza i Bunyogombe, bambuka bagana i Kibingo kwa Yezu Nyirimpuhwe, bagera mu Gataka bahura n’umuhanda mukuru, basoreza imbere ya BK.
Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, asobanura ko iyi kipe izitabwaho n’Akarere, igahabwa imyitozo ku bufatanye na FERWACY, kugira ngo izajye inabasha kwitabira imikino y’amagare ku rwego rw’Igihugu.
Umuyobozi wungirije (Visi Prerezida wa kabiri) w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY witabiriye iki gikorwa, Nkuranga Alphonse, avuga ko yanyuzwe no kuba Akarere kabashije gutangiza ikipe yo gusiganwa ku magare; ngo bizongerera ingufu ishyirahamwe FERWACY kuko n’ubundi intego yaryo ari ukuzamura impano z’abakina igare.
Ubundi kandi ngo FERWACY ifite intego yo kubaka amakipe asimbura amaze gukura, amakipe ahora ashaka gutsinda kuko ari yo avamo abakinnyi beza.
Avuga kandi ko abatoranyijwe mu ikipe y’Akarere bazoherezwa mu Kigo gisanzwe gitoza abakina umukino w’amagare mu Rwanda kiri mu Karere ka Musanze, bagatangira kwihugura ku magare akinishwa kinyamwuga.
Ati “Mwabonye ko abakinnye bose bakoresheje amagare asanzwe; impano barazifite, ariko ntibazi gukinisha amagare y’ababigize umwuga: bagomba kujya mu kigo byose bakabyiga kugira ngo batangire imyitozo bazi uko ayo magare akora”.
Hakizimana Aimable w’i Bweramana ni we wabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 13 n’amasegonda 48. Avuga ko yishimiye kuba yakodesheje igare ku mafaranga 2000 ngo ajye mu masiganwa akaba ahembwe igare n’amafaranga nyuma yo kwitwaraneza.
Avuga kandi ko igare yahembwe rizamufasha gukomeza imyitozo.
Ashimira Akarere na FERWACY ku kuba baratekereje aya marushanwa agamije kuzamura impano mu gutwara igare.
Ati “Nishimye cyane; igare nakoresheje nari narikodesheje amafaranga 2000, ubu mbonye iryanjye ndarushaho gukora imyitozo.”
Ku gijyanye n’ibanga ryatumye abasha gutsinda ayagize ati “Ibanga nakoresheje ni ukwihangana kuko igare riravuna, nta kibazo nagize kandi na mukuru wanjye ukina amagare yamfashije”.
Muri rusange 10 ba mbere ni bo bahemwe. Ibihembo bahawe bikaba birimo amagare, amaterevisiyo, amaradiyo, n’amafaranga kuva ku bihumbi 60 kugeza ku 10.