Amadini n’Amatorero yiyemeje guhindura imikorere mu rwego rwo gufasha abayoboke mu nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Mu mwiherero w’umunsi umwe w’Abayobozi b'Amadini n'Amatorero mu Karere wabereye mu cyumba cy’inama cya Eden Palace Hotel kuri uyu wa gatatu tariki 30 Mata 2019, hagarajajwe ko aba bayobozi b’imitima badakora ibihagije ngo bafashe abo bashinzwe mu nzira y’Ubumwe n’ubwiyunge, bakaba basabwa gushyira ikibatsi mu guhuza abahemutse n’abahemukiwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu rwego rwo gusaba no gutanga imbabazi.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yavuze ko guhuza abantu kugira ngo bamwe basabe imbabazi abandi na bo bazitange ari igikorwa gikwiriye gushyirwamo imbaraga, cyane ko hari abatari bake binangiye badashaka gusaba imbabazi z’ibibi bakoze, nyamara ku rundi ruhande abahemukiwe biteguye kuzitanga.

Aha niho ahera asaba abayobozi muri rusange n’abayobozi b’Amadini n’Amatorero by’umwihariko guhagarara mu nshingano uko bikwiye bagashaka umuti w’ibibazo bibangamira inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere.  

Ati “Mureke twicare dushake umuti, kuko twabonye ko kirya no hino iyo izi nzego twatumiye zicaye ahangaha iyo zibishatse bihita bishoboka hanyuma abaturage bakagenderana, bagaturana neza, bagasangira, bakaremerana, bakisanzura mu muryango nyarwanda nk'uko Igihugu kibyifuza”.

Ku rundi ruhande yavuze ko buri wese asabwa kubanza kwiyunga na we ubwe, nyuma akabona gufasha abandi, kuko iyo umuntu akifitemo amakimbirane adashobora kugira icyo amarira abandi muri iyo nzira.

Pasteur Dr Nyamutera Joseph watanze ikiganiro “Uruhare rw'Amadini n'Amatorero mu guteza imbere Ubumwe n'Ubwiyunge” yavuze ko n’ubwo icyaha ari gatozi ingaruka zacyo ari rusange, ari yo mpamvu abataragize icyo bakora ngo barengere abahigwaga muri Jenoside na bo bakwiye gusaba imbabazi.

Abayobozi b’Amadini n’Amatorero ngo bagomba gusaba imbabazi z’ibyo bashoboraga gukora batakoze kugira ngo barengere abahigwaga, bakanasaba imbabazi mu izina ry’abayoboke bijanditse muri Jenoside. Basabwa kandi gushishikariza abayoboke babo gusaba imbabazi abo bagiriye nabi.  

Pasiteri Nyamutera avuga kandi ko, ku muyobozi, gusaba imbabazi mu izina ry’abo ashinzwe bimubohora, akabasha kuyobora abandi abohotse. Ariko kandi ngo izo mbabazi ntizikuraho ko uwahemutse yisabira imbabazi z’ibibi yakoze.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamata yaragijwe Umwamikazi w’Intumwa, Nsengiyumva Emmanuel, avuga ko kwicuza no gusaba imbabazi ku bagize uruhare muri Jenoside bitagomba kurangirira mu ntebe ya Penetensiya, ngo kuko icyaha kibereye ku mugaragaro cyangwa kikabera mu bwihisho ariko kikamenyekana kiba kigomba no gusabirwa imbabazi mu ruhame.  

Uyu mupadiri avuga kandi ko kugira ngo umuyobozi abashe gufasha abo ayobora mu nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge aba akwiye kubanza kumenya ubuzima babayemo, akabaherekeza, bagafatanya gutera intambwe imwe ku yindi.  

Pasiteri Rugazura Emmanuel avuga ko Abayobozi b’Amadini n’amatorero ndetse n’abandi bayobozi badakwiye kwigisha mu mvugo gusa, ko bakwiye no gukoresha ingero nziza batanga.  

Pasiteri Ntakirutimana Vincent uyobora Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Karere, we avuga ko abayobozi ba roho bakwiye guhora bigayira ko, ubwabo cyangwa abababanjirije, batabashije kuyobora abo bashinzwe mu nzira ikwiye, bityo bikabaha umurongo wo gushyira imbaraga mu gusana imitima no kubaka umuryango uzira amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uyu mwiherero wari ufite intego rusange yo “Gusuzuma uruhare rw'Abanyamadini n'abayoboke bayo mu kwimakaza Ubumwe n'Ubwiyunge mu muryango nyarwanda cyane mu Karere ka Ruhango no kugaragaza ibikibangamiye inzira y'Ubumwe n'Ubwiyunge ndetse no gufata ingamba zo gukuraho izo nzitizi” hatanzwe ibiganiro bikurikira: Ibikomere byo mu mateka n'uburyo bwo kubikira; Uruhare rw'Amadini n'Amatorero ku guteza imbere Ubumwe n'Ubwiyunge; n’Urugendo rw'Isanamitima hagati y'abakoze Jenoside mu 1994 n'abayikorewe. 

Hatanzwe kandi ubuhamya ku rugendo rw'ubwiyunge hagati ya Ntambara Jean Claude wo mu Karere ka Bugesera n'uwo yahekuye akanamusigira ibikomere byinshi ku mubiri no ku mutima, Mukarumanzi Claudette. Ubu buhamya bukaba bugarahaza ko ubumwe n’ubwiyunge ari inzira itoroshye ariko ishoboka.

Nyuma y'ibiganiro, ubuhamya no kungurana ibitekerero hafashwe imyanzuro n'ingamba bigamije kongera uruhare rw'Amadini n'Amatorero mu kwimakaza Ubumwe n'Ubwiyunge, harimo no gutegura amateraniro mpuzamatorero kuri gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge, isanamitima no gukiza ibikomere.  

Back