Amarushanwa Umurenge Kagame Cup: Amakipi ya Ruhango yakinnye n’aya Gisagara

Ubu butumwa yabugejeje ku bitabiriye imikino ya kimwe cya kane cy’Amarushanwa y’imiyoborere ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu mupira w’amaguru w’abakobwa n’uw’abahungu yahuje amakipi ahagarariye Uturere twa Ruhango na Gisagara. Iyi mikino yabereye ku kibuga cy'Abafurere b’Abamarisite (Frères Maristes) bo mu Byimana, ku wa kane tariki ya 25 Mata 2019.

Atangiza umukino wahuje amakipi y’abahungu, ukuvuga Umurenge wa Mbuye n’uwa Mamba muri Gisagara, yibukije ko siporo ari ingenzi mu buzima bw’umuntu, avuga ko iri rushanwa rigamije guteza imbere imiyoborere myiza, rikaba n’umwanya mwiza wo kwishima, gusabana, no kugaragaza ishyaka ryo gukunda Igihugu.

Ati “Ni umwanya wo gusabana no kwishimisha ariko harimo no gukunda Igihugu, binyuze mu ishyaka rigaragara rituma abantu bagira uruhare mu iterambere, kurinda ibyo twagezeho ndetse no gukunda Igihugu bihereye ku bato.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kandi yasabye urubyiruko gukora siporo, gukina kinyamwuga, kurwanya ibyobyabwenge byangiza ubuzima bikaba n’intandaro y’umutekano muke, kwishimira ibyagezweho no kubirinda.

Iyi mikino yarangiye mu bakobwa hakomeje ikipi y’Umurenge wa Ruhango ihagarariye Akarere ka Ruhango nyuma yo gutsinda uwa Save kuri Penaliti 5-4. Igihe gisanzwe cy’umukino cyari cyarangiye amakipi yombi anganya 0-0.

Mu bahungu Umurenge wa Mamba uhagarariye Akarere ka Gisagara wasezereye uwa Mbuye uhagarariye Ruhango ku ntsinzi y’ibitego 4-0.

Iyi mikino kandi yari yitabiriwe n’abaybozi b’Uturere twombi, ndetse n’abandi bayobozi mu buyobozi bwite bwa Leta no mu nzego zishinzwe umutekano.

Back