AMASHURI AGIYE GUHAGARARIRA U RWANDA MU MARUSHANWA YA FEASSA ATURUKA MU KARERE YAHAWE IMPANURO

Amakipe y'Akarere ahagarariye igihugu mu mikino y'amashuri "FEASSA" ari yo ES Kigoma mu bagabo (Handball) na Gitisi Adventiste mu bagabo (Rugby) yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage  Madamu MUKANGENZI Alphonsine.

 Mbere yo guhaguruka, abatoza n'abakinnyi bahawe impanuro aho berekeje mu Gihugu cya Kenya bahagaraiye igihugu cyacu mu marushanwa ya FEASSA. Basabwe kwitwara neza bakarangwa n'ikinyabupfura n'indangagaciro z'umuco nyarwanda aho bazaba bari n'igihe bazahamara, bagatsinda bakimana u Rwanda.

Ubuyobozi bw'Akarere bwabageneye ibikoresho bazifashisha muri aya marushanwa birimo imyambaro n'imipira yo gukina, etc.

Back