Amatsinda y’ubufatanye mu kurwanya ubukene: uburyo bugiye kwifashishwa mu gukemura ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge
Byavugiwe mu nama yabereye muri Eden Palace Hotel ku wa gatatu tariki ya 6 Gashyantare 2019, ikaba ari inama nyunguranabitekerezo ku kiciro cya kabiri cy’uyu mushinga ukorera mu Mirenge itanu y’aka Karere, ku bufatanye bw’Umuryango International Alert na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC).
Atangiza iyi nama, Umuyobozi w'Akarere, Habarurema Valens, yasabye abayitabiriye kubanza kwibaza intera bagezeho mu nzira y’ubumwe n'ubwiyunge, kandi bagaharanira gutanga urugero rwiza ku bo bayobora.
Ati “Ni ngombwa kwibaza uti ese ndabyumva neza mu mutima wanjye? Cyangwa ibyo nkora mbikorera gusa kuzuza inshingano no kwirengera kubera ko nta kundi nabigenza?”
Mayobera Omer wakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’ikiciro cya mbere cy’uyu mushinga, yavuze ko kimwe mu byagaragaye bigomba kwitabwaho mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge ari isanamitima ku bantu bose bagizweho ingaruka na Jenoside mu buryo butangukanye. Ikindi ngo ni ukurwanya ubukene buzitira abarokotse Jenoside mu nzira y’isanamitima.
Ati “Hakenewe Isanamitima ku bantu bose bagizweho ingaruka na Jenoside mu buryo butandukanye, binyuze mu biganiro bisesuye muri “Communauté” n’ibikorwa bibyara inyungu bikavana abantu mu bukene”.
Asobanura kandi ko gufatanya no gukorera hamwe ibikorwa bibyara inyungu biganisha ku kurwanya ubukene byongera ubwizerane, bityo bigafasha mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Iyi ngo ni yo mpamvu hatekerejwe ikiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, ari cyo “Ubumwe n’ubwiyunge mu bikowa bifatika: akamaro ko guhuza isanamitima n’ibikorwa bigamije iterambere mu guteza imbere ubumwe n’Ubwiyunge”.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku biganiro byatanzwe, ari byo: (1) Ibyavuye mu kiciro cya mbere cy’Umushinga Umurunga w’ubumwe; (2) Ubumwe n’ubwiyunge mu bikowa bifatika: akamaro ko guhuza isanamitima n’ibikorwa bigamije iterambere mu guteza imbere ubumwe n’Ubwiyunge, hafashwe imyanzuro inyuranye iganisha ku kongera no kunoza ibikorwa by’isanamitima no gukemura ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu Karere.
Imwe muri yo ni: Kubaka ku buryo bunoze amatsinda y’isanamitima ku nzego zose no gukurikirana uko agera ku nshingano zayo; gukora amahugurwa ku bujyanama n’isanamitima mu bigo; amahugurwa y’abayobozi b’amadini n’amatorero ku buryo bwo gufasha abaturage mu isananamitima n’ubwiyunge cyane bavuga bakumvwa; no gushyiraho ingamba zihamye zo gusubiza abafunguwe mu buzima busanzwe.
Inama y’uyu munsi yari igamije kungurana ibitekerezo ku ruhare umushinga w’Isanamitima n’Ibikorwa bigamije iterambere wagira mu kwihutisha gukemura imbogamizi mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge; no gukusanya ibitekerezo bizifashishwa mu kunoza ibipimo fatizo by’umushinga (baseline study) no gutangiza ikiciro cya kabiri cy’Umushinga Umurunga w’ubumwe.
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ikaba yaritabiriwe n’abayobozi ku rwego rw’Akarere n’Imirenge, Umuyobozi wa International Alert, Intumwa ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Abayobozi b’inzego z’umutekano, Abahagarariye Sosiyete Sivile, imiryango ishingiye ku myemerere, abagize Komisiyo y’imiyoborere n’iy’imibereho myiza muri Njyanama y’Akarere, bamwe mu bagize Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge, abakangurambaba b’ubumwe n’ubwiyunge, abahagarariye abarinzi b’Igihango, Imboni z’ubumwe n’ubwiyunge mu bigo bya Leta, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere, uhagarariye AVEGA, uhagarariye abikorera.