Amazu 10 y’abatishoboye, ibikoni n’ubwiherero byayo: kimwe mu bizakorwa n’urugerero rw’Akarere ruciye ingando

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’umuganda rusange w’ukwezi kwa Gicurasi 2019 wibanze ku bikorwa byo gusiza ibibanza by’ayo mazu, kubumba amatafari, no gushyira ibuye ry’ifatizo aho azubakwa.  

Atangiza ku mugaragaro Urugero rw’Akarere ruciye ingando, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérence yatangiye ubutumwa bwe asobanura ko Gahunda y’Urugerero ruciye ingando  tuyikomora ku bakurambere aho mu kinyejena cya 17 Umwami Cyirima Rujurira yakoresheje Urugerero kugira ngo atsinde umwanzi wari wugarije u Rwanda.

Yakomeje asobanura ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, aho tuvoma mu muco wacu uburyo bwo kwikemurira ibibazo, gahunda y’Urugerero yatangiranye n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013. Kugeza ubu mu gihugu hose abagera ku 346,992 bakaba bamaze gutozwa mu byiciro birindwi, banatumwa rugerero rw’Umudugudu, aho bibanda ku bikorwa by’amaboko n’ubukangurambaga bigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.  

Urugerero ruciye ingando rwo rukaba rwaratangiye mu mwaka wa 2017, uyu mwaka akaba ari bwo rubereye ku rwego rwa buri Karere.

Minisitiri wa Siporo n’umuco yasabye kandi ko gutoza indangagaciro z’umuco nyarwanda byahabwa umwanya w’ingenzi mu muryango kugira ngo umwana wese w’Umunyarwanda ajye akura yaratojwe indangagaciro z’umuco nyarwanda.

“Turasaba yuko iyi gahunda ikorwa ku rwego rw’Igihugu igomba kunganirwa cyangwa kujyana n’ibyo duhabwa mu muryango, kuko umuryango ni ryo pfundo, niryo shuri rya mbere. Ababyeyi bagomba na bo kumva iyi gahunda kugira ngo uko umwana akura, yewe kuva ari no mu nda, uko witwara, ibyo umubwira abikurane”. […]

 “Igihe kirageze ngo abantu bumve yuko tugomba gutoza abana icyiza, tukabatoza gukunda Igihugu hakiri kare, tukabatoza umurimo hakiri kare”.

Avuga ku bikorwa by’izi ntore, Minisitiri yasabye abagenerwabikorwa babyo kumva ko bagomba kubibungabunga no kubibyaza umusaruro, bakubahiriza inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, umutekano n’ubusugire bwacyo nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga ry’Igihugu cyacu.

Yasabye kandi intore gushyira mu bikorwa ibyo bigira ku rugerero na bo bakaba abigisha aho batuye. Ati “Ibyo mwigishwa ntimukabyihererane; mugomba kubikora ariko mukanabisangiza n’abandi, namwe mukavamo abigisha”. […]

“Mugomba gusakaza ubutumwa bwiza muvana mu itorero mukabugeza kuri bagenzi banyu batagize amahirwe yo kuza mu itorero, mu baturanyi, n’ahandi hose”.  

Yagarutse by’umwihariko kuri bimwe mu bikorwa by’ubukangurambaga biteganyijwe ari byo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko maze asaba mbere na mbere urubyiruko kubanza kumva neza ingaruka mbi bigira, kugira ngo babashe kubirwanya bivuye inyuma bityo bicike burundu.

Itorero ry’Urugerero rw’Akarere ruciye ingando ryatangiye ku itariki ya 12 Gicurasi rikazamara imisi 40. Ryitabiriwe n’intore 445, abakobwa 223 n’abahungu 222.

Imihigo yabo igizwe n’ibikorwa by’amaboko ndetse n’ubukangurambaga bigamije gukemura ibibazo byugarije abaturage.  

Mu bikorwa by’amaboko harimo: Kubaka inzu 10, ibikoni n’ubwiherero byazo mu Kagali ka Kirengeli, mu Mudugudu wa Nyabizenga; Kubakira ibikoni abatabifite n’abafite ibimeze nabi, ndetse n’udutanda tw’amasahani; Kubakira imirima y’igikoni imiryango 300; Gukora amasuku y’inzu z’imiryango ikenda itishoboye; Kubaka ibikoni ikenda; Kubakira ubwiherero imiryango itishoboye 28; Gusanira inzu imiryango irindwi y’abatishoboye.

Ubukangurambaga buzibanda ku: kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana no gutegura indyo yuzuye; Isuku ku mubiri, isuku y’amafunguro n’iy’aho abantu baba; Gukangurira umuryango gutanga ubwisungane bwo kwivuza; Kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’inda z’imburagihe ku bangavu; Gushishikariza abaturage kwitabira Itorero ry’Umudugudu; Gukangurira ababyeyi kohereza abana mu mashuri no kwitabira gahunda y’ibigo mbonezamikurire y’abana bato (ECD); Gufasha Itorero ry’umudugudu gukora neza mu Midugudu itatu; Gukangurira abaturage kwizigamira no kugana ibigo by’imari, no kubakangurira Gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire Ejo Heza.

Kugeza ubu ibimaze gukorwa ni: Guhanga no gutunganya imihanda ku burebure bwa 6km na 684 m; kubaka imirima y’igikoni 105 mu rwego rwo kurandura imirire mibi mu bana no mu miryango muri rusange; Gusiza ikibanza ahazubakwa amazu 10 y’abatishoboye; Kubaka ibikoni bibiri; Kubaka ubwiherero butatu; Kubumba amatafari 2957 yo kuzubaka inzu z’abatishoboye, ibikoni n’ubwiherero byazo.

Muri rusange ibimaze gukorwa bifite agaciro k’amafaranga angana na 1,563,175Frw.

Back