Barakangurirwa gukoresha ingamba zikomatanyije mu kurwanya malariya

Ubu buitumwa bwahawe abaturage bitabiriye umuganda rusange w’Ukwakira 2019 ku rwego rw’Akarere, ukaba warabereye mu Mudugudu wa Kirwa, Akagali ka Kayenzi mu Murenge wa Ntongwe ku wa gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2019.

Bwatanzwe kandi muri gahunda y’icyumweru cyo kurwanya malariya cyateguwe n’Urugaga rw’Amadini mu kubungabunga ubuzima (Rwanda Interfaith Council on Health-RICH) cyatangiye ku cyumweru tariki ya 20 kigasozwa ku itariki ya 27 Ukwakira 2019.

Umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi ya RICH akaba n’Umujyanama w’Umuyobozi mukuru w’Idini ya Islam mu Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yabanje gushima igipimo cy’amakuru abaturage bafite ku ndwara ya malariya ku bigendanye n’uburyo yandura, n’uko yirindwa.

Yagize ati “Twishimiye urwego muriho rwo gusobanukirwa ibimenyetso bya malariya, n’ingamba zo kuyirwanya no kuyihashya kugira ngo turusheho kugira ubuzima bwiza”.

Yakomeje agaragaza ko bidakwiriye ko abantu bibeshya ko kurara mu nzitiramibu bihagije kugira ngo umuntu abe yirinze malariya, ashimangira  ko kugira ngo tubashe kurwanya no guhashya iyi ndwara ari ngombwa gukoresha ingamba zikomatanyije, ni ukuvuga gukura hafi y’ingo ibihuru n’ibigunda, gusiba ibinogo no gukuraho ibintu byose birekamo amazi bityo imibu ikabona aho yororokera, gukinga amadirishya n’inzugi bukigoroba, kurara buri joro mu nzitiramibu ikoranye umuti, kwivuza ukimara kumva ikimenyetso cya malariya, no gufata neza imiti yose uko muganga yayandikiye umurwayi.

Byumwihariko yagarutse ku kijyanye no kurangiza imiti yose, dore ko hari abamara kwijajara bagahita bayihagarika, ibi bikaba bituma iyi ndwara ishobora gukomera ikananira imiti.

Ati “By’umwihariko ndagira ngo mbabwire ikintu kirebana no kurangiza imiti ya malariya: kenshi hari igihe umuntu ajya kwa muganga bamuha imiti akabona ni myinshi, yayinywa kabiri akumva atangiye kwijajara, akumva atangiye kugira akabaraga agahita ayihorera. Buriya rero ubigenje atyo aba ashobora kuyitera imbaraga nyinshi, ikagera aho inanira imiti”.

“Turabasaba rero gukoresha uburyo bw’ingamba zikomatanyije kugira ngo turwanye malariya mu nzira zose ishobora kunyuramo”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yagarutse kuri gahunda Akarere kashyizeho yo kurangiza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage “Operation Ruhango ikeye” avuga ko guhashya malariya kugira ngo abantu babashe kugira ubuzima bwiza ari kimwe mu bituma Ruhango icya, kuko uko gucya kutashoboka hari abakirwara malariya, abarwara batabasha kwizuza kubera kubura mituweri, abana barwaye indwara z’imirire mibi, na bya bibazo byose byitaweho muri iyi gahunda.

Visi Meya Mukangenzi kandi  yasabye abaturage gukomeza gufatanya n’ubuyobozi mu kugira ngo Ruhango icye muri byose bihereye mu rugo, nk’uko kurwanya malariya na byo bigomba guhera mu rugo.

Umuganda w’uyu munsi wanitabiriwe n’abahagarariye RICH ku rwego rw’Igihugu, Abayobozi b’Abasikuti n’abagide ku rwego rw’Igihugu, intumwa ya CARITAS ku rwego rw’Igihugu, intumwa za Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika zikorera mu Ishami rishinzwe kurwanya malariya, intumwwa y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere n’Umurenge, Abahagarariye amadini n’amatorero ku rwego rw’Akarere, Abakozi bakorera ku kicaro cy’Akarere.

Back