Barasabwa guharanira guhindura imibereho y’abaturage binyuze mu buhinzi n’ubworozi
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yitabirwa n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) Agashami ka Muhanga, Abakozi babiri bashinzwe iyamamazabuhinzi muri ako gashami ka RAB, Abakozi b’Akarere bo mu Ishami ry’ubuhinzi, amashyamba n’umutungo kamere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abashinzwe ubuhinzi, abashinzwe ubworozi n’abashinzwe amashyamba mu Mirenge, Abayobozi n’abanditsi b’Amakoperative y’ubuhinzi, ndetse n’abacuruzi b’inyongeramusaruro.
Atangiza iyi nama, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye buri wese kurushaho kwita ku bimureba hagamijwe “guhindura imibereho y’abaturage binyuze mu buhinzi n’ubworozi”. Bityo igihe cyose buri wese agahora yisuzuma kugira ngo arebe niba ibyo akora biganisha kuri iyo ntego.
Yasobanuye kandi ko bitareba abantu bamwe ngo abandi basigare, kandi ko kubigeraho bisaba buri wese guhindura imyumvire.
Ati “Tugomba mbere na mbere guhundura imyumvire twebwe ubwacu, kuko nidahinduka n’iy’abaturage dushinzwe ntizahinduka”.
By’umwihariko abayobozi b’Amakoperative babona amahuguwa bakanitabira inama nyinshi yabasabye kongera imbaraga mu guhindura imyumvire y’abanyamuryango, bityo n’abandi baturage bakaboneraho.
Ati “Iyo abaturage bagutoye baba bakubonamo ikizere cyo guhindura imibereho yabo. Nimureke rero kwiyambura icyo kizere, mutere intambwe mugana imbere, mureke kubyina mutava aho muri”.
Abacuruzi b’inyongeramusaruro bo yabasabye kwegereza abahinzi inyongeramusaruro ku gihe, gufasha izindi nzego gusobanurira abahinzi akamaro n’ibyiza byo gukoresha inyongeramusaruro, no kubashishikariza kuzikoresha.
Ati “Nimureke duhindure amateka yo kudakoresha amafumbire n’inyongeramusaruro”.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zari zateganyijwe hafashwe imyanzuro myinshi. Muri yo twavuga: Kuba Imirenge yose yamaze kugaragaza ubutaka bugenewe ibihingwa byatoranyijwe guhingwa ku buso bugari buhurijwe hamwe ndetse no gutanga raporo bitarenze itariki ya 12 Kanama 2019; RAB n’Akarere bazafasha abacuruzi b’inyogeramusaruro kwegereza abahinzi amafumbire; Ubukangurambaga bw’abahinzi buhuriweho n’Akarere ndetse na RAB buzakorerwa ku masite azakorerwaho igikorwa cyo kongera umusaruro; Gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga kuri buri Mudugudu, Akagali n’Umurenge kandi bigatangirwa raporo; Kugeza ku Karere urutonde rw’abazahabwa inka muri gahunda ya Girinka bikazakorwa bitarenze itariki ya 12 Kanama 2019; Bitarenze Ukwakira 2019 buri Murenge ugomba kuba warangije gutegura ahazashyirwa umurima ntangarugero ku bihingwa byatoranyijwe, ukazakoreshwamo inyongeramusaruro n’ibipimo bikoreshwa mu buhinzi bwa kijyambere; Abacuruzi b’inyongeramusaruro bagomba kuba bafite inyongeramusaruro bitarenze itariki ya 20 Kanama 2019; Gushyira imbaraga mu mahugurwa kuri gahunda yo kuhira ku buso buto (SSIT); RAB yasabwe gutegura imfashanyigisho ku bihingwa byatorayijwe kandi ikaba igomba kuba yumvikana neza kuri buri muhinzi; Gushyira imbaraga mu guhinga ubwatsi bw’amatungo cyane cyane ubufasha kongera umukamo kandi umukamo ukanyuzwa ku makusanyirizo y’amata.
Iyi nama yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere, Rutagengwa Gasasira Jérôme washimangiye ko nta mpamvu n’imwe cyangwa imbogamizi yabuza guharanira ko ubuzima bw’abaturage buhinduka bukarushaho kuba bwiza binyuze mu gukora neza ibyo buri wese ashinzwe no gushyira mu bikorwa gahunda Leta uko bikwiriye.