Barasabwa gukemura bwangu ibibangamira ireme ry’uburezi kandi bafitiye ubushobozi bwo gukemura

Ibyo ni bimwe mu byo itsinda ryari rimaze iminsi 10 mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku ireme ry'uburezi ryagaragaje nk’umuti wa bimwe mu byagaragaye ahasuwe bikibangamira ireme ry’uburezi.

Ibi byavugiwe mu nama yo gusoza ku mugaragaro ubu bukangurambaga yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ku wa gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, ikaba yaritabiriwe n’abagize itsinda rya Minisiteri y’uburezi n’abafatanyabikorwa bayo riyobowe Nimpano Désiré, ba nyiri ibigo by’amashuri n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere.  

Umuyobozi w’Isinda yatangiye agaragaza ko hari ibyo gushima ndetse abandi bashobora kwigiraho, hakaba n’ibitameze neza byo gukosorwa.

Mu bishimwa yavuzemo aho abagize itsinda basanze amashuri abyaza umusaruro ubutaka afite, uwo musaruro ugafasha gukemura bimwe mu bibazo by’ishuri.

Hari kandi ahagaragaye ibikoresho bifasha abana, abarezi n’abagana ishuri kwisukura, ndetse n’ahari ibigega by’amazi meza abana kunywa (Smart Tanks).

Mu byagawe harimo ahakigaragara isuku nke, inyubako z’amashuri, ubwiherero, ibikoni cyangwa se mu bice byabyo “byangiritse ntibisanwe kandi wenda biri mu bushobozi bw’amashuri”, ubumenyi butajyanye n’ikigero cyangwa umwaka abana bigamo, gusiba kw’abanyeshuri, umubare muke w’abarimu, ingwa mbi, umutekano utizewe w’ibikoresho cyane cyane iby’ikoranabuhange, kutagira ibikoresho bihagije cyangwa kutagira na mba, …

Nimpano Désiré yavuze ko ibireba Minisiteri y’uburezi n’abafatanyabikorwa bayo bagiye kubikorera ubuvuguzi bwihuse kugira ngo bikemuke bityo byoye kubangamira ireme ry’uburezi.

Ibireba abarezi, abayobozi b’amashuri, ba nyiri ibigo ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na byo yasabye ko bihabwa umwanya wo kubikemura mu buryo bwihuse.  

By’umwihariko yasabye ba nyiri ibigo gukora uko bashoboye bakongera ubufatanye mu gushimangira ireme ry’uburezi, dore ko ngo byagaragaye ko ubwitabire bwabo muri ubu bukangurambaga butari bushimishije.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimye iki gikorwa, agaragaza ko hari byinshi cyunganiyemo gahunda idasanzwe y’Akarere yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage yiswe Ruhango ikeye.

Yasabye kandi abayobozi b’amashuri, ari abasuwe n’abatarasuwe kwihutira gukosora ibitameze neza bigaragara aho bayobora kandi biri mu bushobozi bwabo.

Ubu bukangurambaga bwashojwe bwari bwatangiye ku itariki ya 23 Nzeri 2019 bukaba bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira uruhare rw'abafatanyabikorwa mu kuzana impinduka mu burezi, hagamijwe kuzamura ireme ry'imyigire n'imyigishirize”.

Back