barasabwa gukoresha neza ubufasha bahabwa na leta bakiteza imbere

Mu Karere hose hakozwe umuganda rusange kuwa 26 Mata 2024. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw' Akarere, Inzego z'umutekano aho bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Ruhango gukora umuganda. Ni igikorwa cyitabiriwe mu Mirenge itandukanye mu Karere. Abayobozi n'abaturage bakoze ibikorwa bitandukanye birimo : Gusukura imijyi, centres z'ubucuruzi, gusibura imiferege y'amazi. 

Hatanzwe ubutumwa: gukora cyane no guharanira kwigira, kugira isuku, kwirinda ibiza abaturage birinda gutura mu manegeka kuzirika ibisenge, gusibura inzira z'amazi, kwirinda ahashobora guteza ibyago byo gukubitwa n'inkuba, Kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside, kwirinda amagambo akomeretsa Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, kwirinda amakimbirane n'amagambo akomeretsa, gusigasira ndi "Umunyarwanda " n' Ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda.

Mu ijambo bagejejweho bibukijwe gukoresha no kubyaza neza  ubufasha Leta igenera abatishoboye; basabwa gukorta cyane bakiteza imbere

Back