Barasabwa kongera imbaraga mu kuzamura umusaruro uva mu myanda ikusanyirizwa mu kimoteri rusange no kuwushakira isoko

Minisitiri w'ibikorwa remezo, Ambasaderi Gatete Claver, arasaba ko igipimo cy'umusaruro uva mu myanda ikusanyirizwa mu kimoteri rusange cy'Akarere giherereye mu Mudugudu wa Mwezi, Akagali ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango cyazamurwa mu buryo bwihuse kuko kikiri hasi.

Yabisabye kuri uyu wa gatandatu ya 16 Werurwe 2019 ubwo yageraga kuri iki kimoteri, mu rugendo rwari rugamije kureba uko uburyo bwo gucunga imyanda (Waste Management) bwifashe no kuganira n'ubuyobozi ndetse n'abashinzwe kugicunga ku buryo byarushaho kunozwa, bityo umusaruro uva muri iyo myanda ukaba ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe. 

Minisitiri Gatete yasabye ubuyobozi bwa COOPED icunga iki kimoteri gushaka imashini zifite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro imyanda yose ihakusanyirizwa, aho guhagararira gusa ku ifumbire no ku bicanwa (briquettes- bukeketi) kike bihakorerwa. 

Yabasabye kandi gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ibyo bakora no kubishakira isoko, ndetse no kurenga imyumvire ya bamwe y'uko ibikenewe byose muri uru rwego (Waste Management) bigomba gukorwa n'ubuyobozi bwite bwa Leta.

Yasabye ubuyobozi gufatanya n'abacunga iki kimoteri mu bukangurambaga bw'abaturage (abakuru n'abato) ku kuvangura imyanda, bigakorerwa mu ngo n'ahandi hose ituruka.

Ambasaderi Gatete kandi yasabye ko abacunga iki kimoteri gushakira abaturage ibigomba kujya bishyirwamo imyanda,  buri wese akaba azi neza ko igikoresho (umufuka) gifite ibara iri n'iri kigenewe gushyirwamo  imyanda y'ubwoko ubu n'ubu (ibora cyangwa itabora).

Mu bindi yasabye kandi harimo gusana byihutirwa ahangiritse muri iki kimoteri.

Muri uru rugendo Minisitiri w'ibikorwa remezo yakiriwe n'Umuyobizi w'Akarere, Habarurema Valens. Hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Mushaija Geoffrey, Abayobozi b'inzego zishizwe umutekano mu Karere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, abakozi mu Ishami ry'ubuzima ari na ryo rishizwe ibikorwa by'isuku n'isukura, n'abayobozi ba COOPED icunga iki kimoteri.

Back