Barasabwa kudatinya gusezerana byemewe n’amategeko kubera ubukene
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, burashishikariza abaturage babanye mu buryo butemewe n’amategeko, kwitabira gahunda yo gushyingirwa kuko hari ababitinya bavuga ko batahinguka imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa badasa neza kubera ko bakennye.
Ubusanzwe usanga abagiye gushinga ingo ngo biyemeze kuzabana akaramata, bagira imyiteguro ku mpande z’umukwe n’umugeni, irimo gushaka ibyambarwa bishya, ubushobozi bwo kubaho nyuma yo kubana n’ibyo bazakiriza abantu mu bukwe bwabo.
Mu bukwe bw’abifite bo usanga hari n’abakodesha imodoka zigezweho zo gutwara abageni, ubukwe buzabera ahantu heza harimbishijwe, mbese bikaba ibirori by’agatangaza, benshi bahamya ko biba rimwe gusa mu buzima ntuzongere kubikoresha usibye kujya ubireba mu mashusho yafashwe biri