KURANDURA BURUNDU IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA KIMWE MU BIRAJE ISHINGA INZEGO ZITANDUKANYE MU KARERE
Mu nama mpuzabikorwa yo kurwanya imirire mibi (DPEM & CD), ku rwego rw'akarere buri wese arasabwa gukora iyo bwabga ntihagire umwana ugwa mu mirire mibi cyangwa ngo agwingire.iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Madame MUKANGENZI Alphonsine. Yitabiriwe n'abagize inzego z'umutekano, abashinzwe ubuzima n'isuku ku Murenge (HSO), abashinzwe amadini n'amatorero, Titulaires b'ibigonderabuzima, Director: education, social, JADF, BDE & Agriculture, etc.
Harebwe uko abana bitabira serivisi y'ingombonezamikurire bari muri buri Murenge, kurebera hamwe abarezi bafasha abana igihe bari mu ngombonezamikurire, ibipimo by'ubuzima ku babyeyi n'abana, gushyiraho ingamba zizafasha mu guhashya imirire mibi ku bana n'abagore,. Abitabiriye bibukijwe uruhare rw'umunyarwanda n'umunyarwandakazi utaragwingiye mu iterambere rw'igihugu n'uwagwingiye ibibazo ateza cyane cyane mu gutekerereza abanyarwanda n'umutekano w'abanyarwanda.
Hasabwe kandi ko ikintu icyo aricyo cyose cyibangamira imikurire y'umwana gikwiriye gukumirwa kuko bigira ingaruka mbi ku bana no muri community muri rusange. Inama yarangiye buri wese afashe ingamba zo kwigisha no gukangurira abaturage kurwanya imirire mibi ku bana kuko twabonye ingaruka mbi bigira ku ku mwana ku giti cye, umuryango n'igihugu muri rusange. Ubugenzuzi ku bagenerwabikorwa bahabwa inyunganiramirire (FBF - Shisha Kibondo, Ongera n'amata) ko bikoreshwa icyo byagenewe ndetse uko bikwiye. Abantu bahura kdi bakorana cyane n'abaturage bakwiriye kubibutsa ko mu banzi b'abanyarwanda mu gihugu imbere umwanzi nyamukuru urimo ari uwumva ko imirire mibi mu bana ntacyo bimubwiye.