BARASABWA KWIMAKAZA ISUKU MU KARERE HOSE
Buri wa kabiri w’icyumweru kuva saa moya za mugitondo mu Midugudu itandukanye mu Katrere abayobozi n’abaturage bitabira umuganda w'igitondo cy'isuku. Uyu munsi umuganda wibanze ku bikorwa bitandukanye harimo gusukura ahahurira abantu benshi no mu bigo bitandukanye bitanga. isuku mu ngo n'ahatatangirwa serivisi, kwita ku mihanda y'imigenderano no kwita ku Isuku n'isukura ku muhanda wa kaburimbo.
Nyuma y'umuganda hatanzwe ubutumwa bukurikira: gukomeza kugira umuco w'Isuku buri wese yita ku isuku hose ariko ahereye ku mubiri we. gukomeza kwitabira amarushanwa ngarukakwezi y'imidugudu ku bipimo 50, kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe no kwirinda kugwa mu bishuko bituma bamwe biyambura ubuzima.