Barashima ibyo bakesha Umushinga ugamije kuzamura imibereho y’abafite ubumuga binyuze mu matsinda yo kugobokana, kuzigama no kugurizanya

Mu nama yari igamije kugaragaza ibimaze gukorwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga no kuganira ku buryo bwo kwagurira ibikorwa mu Mirenge ine isigaye yabereye ku kicaro cy’Akarere ku wa gatatu tariki ya 5 Kamena 2019, hagaragajwe bimwe mu byo abagenerwabikorwa bawo bagezeho babikesha uyu mushinga ukora ibikorwa bigizwe ahanini no gufasha abafite ubumuga guhindura imyumvire bagaharanira kwishakamo ibisubizo no kwiteza imbere binyuze mu kwishyira hamwe, gufashanya no gufatanya mu matsinda.

Niyonizeye Placide ukorera NUDOR yagejeje ku bitabiriye inama ibikorwa umushinga umaze kugeraho kuva muri Gashyantare 2018 ubwo watangiraga gukorera muri Ruhango, asoreza kuri filimi mbarankuru ngufi cyane igaragaza ubuhamya bw’umwe mu bagenerwabikorwa bo mu Murenge wa Ntongwe wemeza ko uyu mushinga wahinduye cyane imibereho ye n’iy’umuryango we.

Uyu mubyeyi ufite ubumuga bw’amaboko, avuga ko amafaranga yagiye aguza mu itsinda abamo ry’abafite ubumuga yamufashije gukora ubucuruzi buciriritse bw’ibiribwa, inyungu avanamo ikaba imufasha gukemura ibibazo binyuranye mu muryango we.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Murenge wa Kinazi, Karuta Mujyambere Eric, na we yemeza anashima ibyo umushinga umaze kugeza ku bafite ubumuga, by’umwihariko ibijyanye no guhindura imyumvire bakishyira hamwe bagamije kungikanya imbaraga n’ubundi bushobozi kugira ngo babshe gukora ibikorwa bibateza imbere.

Gusa ngo haracyari imbogamizi ijyanye n’abakigereranya umushinga no guhabwa inkunga z’amafaranga n’ibintu.

Mbonyintore Pierre wo mu Murenge wa Mbuye we avuga ko kuba uyu mushinga ugiye kugera mu Mirenge utari usanzwe ukoreramo bizaha umurongo mwiza w’imikorere amatsinda make yo mu Mirenge uyu mushinga wari utarageramo.

Agira ati “Dufite amatsinda asanzwe akora; amwe agerageza gukora neza, andi akaba akora nabi ahanini kubera imyumvire mike y’abanyamuryango. Kuba rero uyu mushinga ugeze iwacu, kandi itsinda rikaba ritarenza abantu 30 bizafasha kuyaha umurongo bitume akora neza”.

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’Abafatanyabikorwa mu Karere, Burezi Eugène, we yasabye abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Imirenge kurushaho kwita ku bibazo byose bibangamiye abafite ubumuga, aho gushyira imbaraga kuri aya matsinda yonyine. Yabasabye kandi gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa, ndetse no kubyigisha abandi ariko bakabigisha babikora kandi neza, anabashishikariza kugira uruhare rugaragara mu gutuma uyu mushinga ugera ku ntego zawo.

Ati “Murasabwa kurushaho kuba amaso n’abavugizi b’abafite ubumuga bose. Urugero natanga ni nk’ahaba hakigaragara abana bafite ubumuga bahishwa n’imiryango yabo, bakabuzwa kwiga; ibyo ntibikwiye kuba ngo muceceke”. […]

“Mukwiye kandi kuba aba mbere mu gushyira mu bikorwa ibyo mwigisha. Ntabwo bikwiye ko mwigisha abantu kujya mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya mwe mutayarimo”.

Mu byo uyu mushinga wari usanzwe ukorera mu Mirenge ya Kabagali, Bweramana, Ruhango, Ntongwe na Kinazi wagezeho harimo kuba warafashije gushinga no gukurikirana amatsinda 69 y’abafite ubumuga agizwe n’abanyamuryango 1905, barimo abagore 1032.

Intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2021 mu Karere kose umubare w’abanyamuryango b’amatsinda yo kugobokana, kuzigama no kugurizanya y’abantu bafite ubumuga uzaba ugera nibura ku banyamuryango 3500.  

Aya matsinda y’abafite ubumuga akora ate?

Aya matsinda aterana rimwe mu cyumweru agakusanya umusanzu w’ubwizigame, ingoboka, ndetse agaha inguzanyo abazisabye. Imwe mu ntego zayo z’ingenzi ni ugufasha abanyamuryango kumenyera gukoresha amafaranga y’inguzanyo mu bikorwa bibyara inyungu.

Ni ukuvuga ko amafaranga aguzwa mu itsinda akwiye kuba ayo gukoresha mu mishinga ibyara inyungu, bikaba bigamije kumenyereza abanyamuryango gukoresha inguzanyo. Bivuze ko uwamenyereye inguzanyo z’itsinda nta kabuza ashobora no gukoresha inguzanyo z’ibigo by’imari.

Indi ntego y’ingenzi ni ugushimangira umuco w’ubufatanye no gufashanya binyuze mu ngoboka.

Ingoboka ni amafaranga abanyamuryango bashyira hamwe kugira ngo ajye abafasha gukemurirana ibibazo hagati yabo. Bimwe muri byo ni nko gusura uwagize ibyago, kwishimana n’uwungutse umwana cyangwa se uwagize ubukwe, gufasha ukeneye inyunganirangingo yoroheje, n’ibindi byose baba baragennye mu mategeko buri tsinda ryishyiriraho. Aya atangwa buri gihe bateranye kandi ntagomba kubura, agomba kutangwa kuri uwo munsi.

Umutungo w’amatsinda ucungwa ute?

Uyu mushinga watekerejwe nyuma yo gusanga hari amashyirahamwe n’amakoperative menshi y’abantu bafite ubumuga yagiye ahabwa inkunga zigacungwa nabi n’abayobozi.   

Ni yo mpamvu muri uyu mushinga abanyamuryango bose bagomba kugira uruhare mu micungire y’umutungo wabo. Bikorwa bite? Igihe cyose amatsinda yateranye abanyamuryango bamurikirwa ishusho y’umutungo kuri uwo munsi, kandi igihe cyose haba hagomba gufatwa icyemezo ku mikoreshereze y’umutungo abanyamuryango bakabigiramo uruhare.

Icyo abafashamyumvire bakurikirana amatsinda, abayobozi n’abafatanyabikorwa basabwa

Abafashamyumvire barahasabwa gukomeza guhugura abafite ubumuga babashishikariza gucunga duke bafite tukabafasha gutera intambwe nziza.

Abayobozi ku nzego zose bo barasabwa kwegera no gusura kenshi amatsinda. Ibi bizafasha abanyamuryango kumva ko bashyigikiwe, gukumira ibitekerezo bibi by’ababa batarahindura imyumvire mu bijyanye n’imicungire y’umutungo w’abanyamuryango. Bizanafasha kandi ubuyobozi guha abo banyamuryango ubutumwa bujyanye na gahunda za Leta.

Abafatanyabikorwa bandi na bo barashishikarizwa kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z’ibikorwa byabo, kubera ko ari abo kwitabwaho by’umwihariko, bikaba bisaba ko buri wese muri gahunda ze atekereza ku bagize iki cyiciro.

Back