Barashima Leta yashyizeho amategeko na gahunda zidaheza abafite ubumuga
Babigaragaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2019 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.
Uwimana Marie Claire wo mu Kagali ka Rubona, Umurenge wa Kinazi, yafashwe n’uburwayi bwamuteye kuba paralize uruhande rumwe, bituma n’amaguru yombi adakora. Yamaze imyaka 16 aba mu rugo yigunze, ahabwa buri kintu cyose n’ababyeyi be.
Uwimana avuga ko aho we na bagenzi be bamariye kubona ubufasha bw’Ihuriro ry’Imiryango y’abafite ubumuga (NUDOR) bakishyira hamwe byatumye abasha kunguka ubumenyi mu bijyanye no kuboha uduseke no gukora imitako inyuranye, bikaba bimufasha kubona amafaranga yo kugura ibyo yifuza bitamusabye gutegera amashyi ababyeyi.
Uwimana avuga kandi ko yabashije kugura amatungo magufi (ihene eshatu), akaba afite ikizere cyo gukomeza gutera imbere.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere byabereye mu Mudugudu wa Muremure, Akagali ka Gitinda Umurenge wa Kinihira.
Byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, Makombe JMV, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Abagize Komite y’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere n’urw’Umurenge wa Kinihira, abafite ubumuga n’abaturage benshi.
Ubutumwa bwatanzwe muri ibi birori bwagarutse ku burenganzira bwa Muntu n’ubw’abafite ubumuga by’umwihariko, ahagaragajwe ibyakozwe mu rwego rw’amategeko hagamijwe kubahiriza no kurengera uburenganzira bw’abafite umumuga.
Hibukijwe kandi hashimangirwa ko abafite ubumuga bafite uburenganzira 100% nk’ubw’abandi bose, hagaragazwa ko bashoboye kandi ko nta nzitizi n'imwe yababuza kugera ku iterambere bifuza.
Mu butumwa kandi hibukijwe ko abafite ubumuga bagomba gukomeza gushyigikirwa no koroherezwa muri iyo nzira yo kwigira, kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.
Muri ibi birori, Umuryango Hope and Homes For Children washyikirije ubuyobozi bw’Akarere sheki y’amafaranga miriyoni eshatu (3.000.000Frs) yo kugurira inka imiryango 10 ifite abana bafite ubumuga, unatanga amafaranga ibihumbi 150 yo kugurira amatungo magufi abafite ubumuga batandatu mu rwego rwo kubashyigikira mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Insanganyamatsiko y’umunsi w’abafite ubumuga muri uyu mwaka igira iti “Ahazaza hazira inzitizi ku bantu bafite ubumuga”.