BARASHIMIRA UBUYOBOZI NA PSF KO BWABATEGURIYE AHANTU HO KURIRA UBUZIMA

Ihuriro ry’abikorera mu Karere kubufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere bateguriye abaturage ndetse n’abikorera batandukanye muri rusange ahantu bidagadurira bise ku Kisimenti muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza 2024, inatangira umwaka wa 2025.

Ubuyobozi bwa PSF mu Karere kubufatanye n’Akarere buvuga ko bwashyiriye abikorera ahantu heza bazajya bidagadurira mu minsi mikuru isoza Umwaka. Aha hantu haganewe imyidagaduro ku bikorera bise ku Gisimenti.

Ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha abaturage n’abikorera bo muri aka Karere hagamijwe kubahuriza hamwe bagasabana n’ubuyobozi, hataunganyijwe ahantu mu Mujyi wa Ruhango abikorera bahurira bakanywa bakahafatira amafunguro, hagatangirwa n’ubutumwa butandukanye bwa Leta.

Umuyobozi w’Akarere Habarurema mu butumwa yahatangiye yifurije abikorera Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025 no kunywa gakeya ndetse hagafatwa inagamba zo gukomeza gukora cyane.

Abitabiriye ibirori bisoza umwaka bose bishimiye iki gikorwa basaba ko byajya bikorwa kenshi mu rwego rwo gukomeza kwishimira ibyagezweho no kungurana ibitekerrezo bitandukanye bigamije gukomeza kwihutisha iterambere ry’umujyi wa Ruhango n’igihugu muri rusange. 

 

 

Back