Barashimirwa umurimo bakora wo kunga no gufasha abagiranye amakimbirane kongera kubana mu mahoro
Ubu ni bumwe mu butumwa bwagarutsweho mu Mirenge inyuranye igize Akarere mu cyumweru cyo kuzirikana ibikorwa by’abunzi cyatangiye ku wa 25 kigasozwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2019.
Ni icyumweru cyari kigamije gukangurira abaturage kurushaho kumva no gusobanukirwa akamaro ko gukemura amakimbirane mu mahoro, no kubashishikariza kugana Komite z’abunzi kugira ngo babafashe gukemura amakimbirane.
Hirya no hino mu Mirenge abaturage bagaragaza ko bazi neza kandi bashima uruhare abunzi bafite mu kunga abafitanye amakimbirane. Bavuga ariko ko hari abavugwaho ingeso ya ruswa, bakabasaba kwisubiraho, kuko iciye ukubiri n’indangagaciro y’ubwangamugayo igomba kubaranga.
Mukambaraga Ane Marie wo mu Mudugudu wa Rugarama, Akagali ka Kabuga mu Murenge wa Mbuye agira ati “Abunzi ndabazi: bunga abagiranye amakimbirane mu ngo, abafitanye ibibazo by'imbibi z'imirima n'amasambu, n’abagiranye ibibazo bitandukanye bakongera bakabana neza, bagasabana amazi”.
Avuga kandi ko kuba abunzi ari abantu b’inyangamugayo bizewe n’abaturage, bakaba babanza kumvikanisha no kugira inama abagiranye amakimbirane bituma biyunga, bakongera gusubirana no kubana neza. Ati “Na kera kunga abagiranye amakimbirane byahozeho, umuntu yagirana ikibazo n’undi bakegera abantu bakuru b’inararibonye n’inyangamugayo bakabunga, uwahemutse bakamugaya, bakamuca ikiru, bakongera bakabana neza.”
“Abunzi bagira inama abantu bakabahuza, uwahemutse agasaba imbabazi bigatuma amakimbirane ahosha bakongera bakabana neza”.
Abavugwaho gutandukira bakarya ruswa abagira inama yo kudahemukira izina ryabo. Ati “Nabagira inama yo kuzirikana ko batowe nk’inyangamugayo, bakaba koko inyangamugayo zikwiriye iryo zina, bakunga abantu kugira ngo babashe kongera kubana mu mahoro”.
Ntirenganya Alexis ni umwunzi muri Komite y’Akagali ka Kizibere. Avuga ko umubare munini w’ababagana ari uw’ababa bafitanye amakimbirane ashingiye ku butaka, n'abambura amatsinda yo kubitsa no kugurizanya azwi cyane nka “Keya” (Izina ryavuye ku kuba ayo matsinda yarashinzwe akanakurikiranwa na Care International).
Asobanura ko mbere yo gushyira ikibazo mu nteko habanza gushakwa uburyo bwo guhuza no kumvikanisha abafitanye amakimbirane.
Yemeza kandi ko ibibazo byinshi birangirira mu bwumvikane, bitagombye kujya mu nteko. Ngo iyo ubwumvikane bwananiranye nibwo buri ruhande rwihitiramo umwunzi rwizeye agafatanya n’uwatoranyijwe n’urwo bakimbiranye bagasuzuma ikibazo, bagafata imyanzuro ishyirwa mu bikorwa n’abahesha b’inkiko. Abo bombi na bo ngo bahitamo undi bafatanya.
Ntirenganya avuga ko nubwo umurimo bakora usaba ubwitange no kwihangana bawukora bawukunze, bikaba bituma badacika intege.
Ati “Gusiragira mu nkiko no mu nzego zindi bituma abaturage badakora, ubukene bukinjira mu miryango, amakimbirane aho guhosha agakura. Rero biradushimisha bikanadutera imbaraga kubona ukemuye ikibazo, abaturage bagasubirana, bakabana mu mahoro bakora ibibateza imbere.”
Abashyirwa mu majwi kuba basaba cyangwa bakira ruswa, Ntirenganya abasaba kubicikaho burundu cyangwa bakajya mu bindi, uretse ko ngo “nta n'ahandi muri iki gihugu bazasanga hakenewe inkundamugayo”.
Urwego rw’Abunzi rwashyizweho n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryatowe mu mwaka wa 2003 rikavugururwa muri 2015, rukaba rukora umurimo wo kunga abagiranye amakimbirane hagamijwe kubaka ubumwe n’imibanire myiza y’Abanyarwanda.
Icyumweru cy’ibikorwa by’abunzi cyashyizweho na Minisiteri y’ubutabera n’abafatanyabikorwa bayo hagamijwe gukangurira abaturage kurushaho kumva no gusobanukirwa akamaro ko gukemura amakimbirane mu mahoro, no kubashishikariza kugana Komite z’abunzi kugira ngo babafashe gukemura amakimbirane.
Insanganyamatsiko y’iki cyumweru muri uyu mwaka igira iti “Dushyigikire uburyo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro twubake u Rwanda twifuza”.
Muri iki cyumweru kandi umwunzi wese yahawe icyemezo cy’ishimwe ndetse na telefoni yo gufasha mu guhana amakuru, gusaba inama no gusobanuza aho biri ngombwa.
Kugisoza ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2019 bibera mu Kagali ka Gafunzo Umurenge wa Mwendo.