Barashishikarizwa gushyira mu bikorwa ingamba zose zo kwirinda ikwira ry’ubwandu bwa Sida

Ibi ni bimwe mu byagagarutsweho mu nama y’Igihembwe y’Umushinga ugamije gukumira ikwirakwirwa ry’ubwandu bwa Sida mu bakora uburaya. Uyu mushinga ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO).

Iyi nama yabaye ku wa gatatu tariki ya 12 Kamena 2019, ibera mu cyumba cy’inama cya White Horse Hotel iherereye mu Mudugudu wa Gataka, Umurenge wa Ruhango.

Yitabiriwe n’abahagararye ubuyobozi bw’Akarere, abayobozi mu Bitaro n’Ibigo Nderabuzima, abashinzwe gukurikirana abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida mu bitaro no mu bigo Nderabuzima byo mu Karere, abashinzwe gufasha abahuye n’ihohoterwa bakorera mu Bitaro bya byo mu Karere, n’abahagarariye urewego rwa MAJ n’inzego zishinzwe umutekano, abagore n’abakobwa bakora uburaya, n’abahagarariye abakora imibonano mpuzabitsina babihuje.

Muri iyi nama hagaragajwe ko muri rusange ubwandu bwa Virusi itera Sida ku rwego rw’Akarere buri ku gipimo cya 2%.  Hagaragajwe kandi ko 88% by’abafite ubwandu bahabwa neza imiti igabanya ubukana bigatuma babasha kumera neza bagakomeza gukorera imiryango yabo. Ibi ngo bituma abagifite imyumvire yo gupimisha Sida ijijsho bashobora kwishora mu mibonano idakingiye bakandura, ndetse bakanduza abandi.

Ni muri urwo rwego hatanzwe ubutumwa bwo gukomeza gukangurira abatazi uko bahagaze kwisuzumisha, abataranduye bagakaza ingamba zo kwirinda, abagize ibyago byo kwandura bakirinda kwiyongerera ubwandu no kwanduza abandi.

By’umwihariko hagarutswe ku kuba abakora uburaya barashyiriweho uburyo bwo kubapima nijoro aho bakunze gutegerereza abagabo (amaseta). Ku rundi ruhande ariko bavuga ko hakenewe kiyosike bazajya baguriraho udukingirizo.

Mu gusoza inama, Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu Karere, Kemirembe Ruth, yasabye abantu bose gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida. By’umwihariko urubyiruko rwasabwe kwitwararika cyane, kuko ari rwo rugize umubare munini w’abaturage, rukaba ari rwo ahazaza h’Igihugu hashingiyeho.

Back