Basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyira imbere Ubunyarwanda
Ubu butumwa bwatangiwe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Ruhango ruherereye mu Murenge wa Kinazi, ahatangirijwe, ku rwego rw’aka Karere, icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mukaruberwa Jeanne d’Arc uyobora Umuryango IBUKA mu Karere ka Ruhango, yavuze ko igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe cyo kongera kurushaho kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside, gufata mugongo abayirokotse, kubaba hafi no kubaremamo ikizere cy'ubuzima buzima bwa none n'ejo hazaza.
Ati “Kwibuka muri iki cyumweru cy'icyunamo ndetse no mu minsi 100 ni igikorwa ngarukamwaka gifasha Abanyarwanda kongera gutekereza hirindwa icyabasubiza mu macakuburi ayo ari yo yose, hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse Abanyarwanda bagashyira hamwe bubaka umuryango wuje ubumwe”.
Yakomeje yifuriza abarokotse Jenoside gukomera no gukomeza kwiyubaka, asaba abantu bose ubufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Ntawe bitanezeza uyu mwaka haramutse nta ‘case’ y'ingengabitekerezo ya jenoside ibonetse cyangwa igikorwa cyo guhungabanya uwacitse ku icumu rya Jenoside gifitanye isano n'ingengabitekerezo ya jenoside. Ibyo byose kandi tuzabigeraho ari uko dufatanyije buri wese akaba imboni y'aho ari, akaba ijisho rya mugenzi we nk'uko bikunze kuvugwa.”
Madamu Mukaruberwa kandi yashimye intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo gukemura ibibazo abarokotse Jenoside batishoboye basigiwe na Jenoside.
Ati “Ntabwo nasoza ntashimye intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo by'abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye: nubwo bitaragerwaho 100% ariko icyerekezo turimo kiraduha ikizere”.
Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yavuze ko igihe cyo kwibuka ari igihe gikomeye, gisaba gutekereza byimbitse ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, umwanya wo gusubiza agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside, kuzirikana isano y’Ubunyarwanda n’indangagaciro zarangaga Abanyarwanda mbere y’ubukoroni, no gufata ingamba zihamye zo kurwanya amacakubiri ayo ari yo yose n’ingengabitekerezo ya Jenoside byabibwe n’abakoroni bigacengezwa n’ababasimbuye ku butegetsi bw’u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, harindwa ko Jenoside yazongera kuba aho ariho hose ku Isi.
Yakomeje yifuriza abarokotse Jenoside gukomera no gukomeza kwiyubaka, anasaba abaturage muri rusange gutahiriza umugozi umwe mu kubaka u Rwanda.
Ati “Nyuma y'imyaka 28 […] hakozwe byinshi biganisha ku kubaka u Rwanda n'Abanyarwanda […]: hari byinshi twagezeho. Bityo rero nk'Abanyarwanda tuzi aho twavuye n'aho tugeze; turasabwa gutekereza cyane, tukongera tugatekereza cyane, tugakora cyane, kugira ngo dukomeze […] kwiyubakira u Rwanda, dukomeze kwiyubakira Akarere, dukomeze duhe agaciro Abatutsi bishwe, noneho dukuremo imbaraga ziyubaka aritwe ubwacu nk'umuntu ku giti cye, ariko n'Igihugu muri rusange”.
“Nagira ngo mbibutse gahunda ya Ndi Umunyarwanda ko ari gahunda tugomba kwimakaza, kuko itwibutsa, bigendeye ku mateka, itwibutsa abo turi bo n'agaciro k'Ubunyarwanda buzira Jenoside n'amacakubiri ayo ari yo yose. Nitwemera yuko hano turi umwe hakaba hicaye umuntu umwe nta kintu na kimwe cyakongera kutumeramo”.
Mu buhamya yatanze, Nyiratamu Drocella wari ufite imyaka 11 mu gihe Jenoside yakorwaga, yagaragaje ko nyuma y’inzira y’umusaraba yanyuzemo na nyuma yo kurokorwa n’ingabo zahoze ari RPA, kuri ubu akomeye, akaba aharanira kwiyubaka no kwiteza imbere binyuze mu murimo akora w’uburezi n’ibindi bikorwa byinshi birimo ubuhinzi n’ubworozi, gutegura no gutaka ahakorerwa ibirori n’ubukwe (Decoration), n’ibindi. Akomeza abarokotse Jenoside, akanabasaba guharanira kwiteza imbere.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Ruhango ruherereye i Kinazi (ahatangirijwe igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda) rushyinguyemo imibiri 63150 y’Abatutsi bishwe urw’agashunyaguro bo mu yahoze ari Komini Ntongwe n’abari bahungiye ku Biro bya Komini baturutse ahantu hatandukanye mu Mayaga.