Bashishikarijwe kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose

Ubu butumwa bwagarutsweho mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha Inshuti z’Umuryango no kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abana bwabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mata 2019.

Bwateguwe ku bufatanye bw’Akarere, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) n’Itorero Mashirika ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Unicef, bukaba bwabereye mu mujyi wa Ruhango, mu Mudugudu wa Mujyejuru I, ku kibuga cyagenewe Parikingi y’imidoka nini giherereye ahateganye na Banki ya Kigali, BK.

Muri iki gikorwa Itorero Mashirika ryakinnye ikinamico igizwe n’ibice bibiri bihuriza ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana: igice cya mbere kibanze ku kugaragaza ihohoterwa rikorerwa abana b’abahungu, icya kabiri kigaragaza ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

Abayobozi banyuranye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana, Umuhuzabikorwa w’Urwego rw’Inzu y’ubufasha mu by’amategeko mu Karere, n’uhagarariye urwego rw’ubugenzacyaha mu Karere (RIB) batanze ibiganiro bikubiyemo inama n’impanuro ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Muri rusange ibiganiro byagarutse kandi byibanda ku: gukangurira ababyeyi, abarezi, n’abandi bose kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana; kubakangurira gutanga amakuru ku ihohoterwa iryo ari ryo ryose, by’umwihariko irikorerwa abana; gusobanura uko uwahohotewe yafashwa n'aho yabona ubufasha, gusobanura uruhare rw’Inshuti z’Umuryango mu kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa, no gushishikariza abantu bose gufatanya n’Inshuti z’Umuryango mu kurinda abana ihohoterwa.

Hasobanuwe kandi ibijyanye n’uburenganzira bw’ibanze bw’umwana, hashimangirwa ko “Umwana ari umunyantege nke akaba agomba kurindwa no kurengerwa na buri wese”.  

Muri iki gikorwa kandi herekanwe Inshuti z’Umuryango zo mu Tugali twose tw’Umurenge wa Ruhango, abitabiriye basabwa gukorana nazo mu kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa.

Inshuti z’Umuryango ni abakorerabushake bakorera ku rwego rw’Umudugudu, bakaba ari umugore n’umugabo batowe n’abaturage bishingiye ku bwangamugayo cyane cyane mu bigendanye no kurengera abana n’umuryango.

Urwego rw’Inshuti z’Umuryango rwashyizweho na Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu mwaka wa 2016.

Rufite inshingano z’ingenzi zikurikira:  Gukora ibishoboka byose kugira ngo abana bose babeho neza bitabweho kandi barindwe mu miryango; Gufasha imiryango gushobora kugera ku bashinzwe kubagezaho serivisi (Isange One Stop Centre, ubuzima, uburezi); Gufasha imiryango guhitiramo neza abana babo no guteza imbere indangacaciro nyarwanda; gusura ingo hagamijwe kuganira ku mibereho myiza y’abana; gufatanya n’abajyanama b’imibereho myiza y’abana mu kubahuza na serivisi bakeneye no guhuza ibikorwa; kwimakaza ibiganiro by’abaturage mu gihe cy’Umuganda n’Umugoroba w’ababyeyi.  

Back