Bizeye ko kuba Imidugudu yabo imaze kugira ibiro bizatuma serivisi z’uru rwego zirushaho kuba nziza
Gutaha inyubako z’ibyo biro byabaye muri gahunda y’ibikorwa byo kwizihiza ku nshuro ya 27 umunsi wo kwibohora k’u Rwanda.
Kabanda Eulade ayobora Komite Nyobozi y’Umudugudu wa Cyobe, Akagali ka Mbuye mu Murenge wa Mbuye. Ashima ko abaturage bafatanyije n’urugerero rw’Indahangarwa, Urubyiruko rw’abakorerabushake, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (CNF) n’Inama y’Igihugu y’abagore (CNF) bakabasha kwiyuzuriza inyubako ifite agaciro gakabakaba miriyoni esheshatu n’igice (6,500,000 Rwfs). Ni inyubako igizwe n’icyumba cy’inama, icyumba cy’umuyobozi w’Umudugudu n’icyumba cy’ububiko.
Kabanda avuga ko iyi nyubako ibonekeye igihe kuko izatuma abaturage bakeneye serivise zitangirwa ku Mudugudu bazibona ku gihe, ngo kuko ubusanzwe uwakeneraga umuyobozi yamusangana mu rugo, kenshi ntanahamusange bitewe no kuba yaba yagiye mu zindi gahunda.
Agira ati “Abantu bajyaga kudushaka mu ngo, rimwe na rimwe ntibatubone. Kuba twarabashije kugera kuri iki gikorwa bizafufasha kurushaho kunoza serivise duha abaturage. Muri make tuzashyiraho iminsi itatu mu cyumweru buri muturage wese udukeneye adusange ahangaha tuzaba dukorera”.
Yungamo ati “Twajyaga dukora inama tukicwa n’izuba, imvura yaba yaguye ikatunyagira, muri make tuzajya dukora inama twicaye muri iyi nyubako ku buryo ntawikanga izuba, nta wikanga imvura bityo tunatange serivise nzima”.
“Na bagenzi banjye dukorana tuzajya twicara tuhaganirire ku buryo gahunda zizajya zigenda neza”.
Nyabyenda Juvénal uyobora Umudugudu wa Bisambu mu Kagali ka Munini, Umurenge wa Ruhango na we avuga ko ubuyobozi bw’umudugudu bazagena iminsi bazajya bakorera ku biro kugira ngo ababakeneye bahabasange. Ibi ngo bizatuma serivisi abaturage bakenera zirushaho gutangwa neza kandi ku gihe.
Avuga kandi ko kuba barabashije kugera kuri iki gikorwa ari ikimenyetso kigaragaza ko bibohoye ingoyi zari zarabase abatuye uyu Mudugudu, ari zo ibiyobyabwenge, ubujura n’amakibirane.
Ati “Mbere uyu Mudugudu wari Umudugudu ubarizwamo ibiyobyabwenge, umudugudu ubarizwamo ubujura, ariko kugeza ubu nta birangwamo. Abaturage barafatanya, aho ikiyobyabwenge kiri bagatanga amakuru, kandi babanye neza 100%, nta nakimbirane akiharangwa.”
Muri uyu Mudugudu kandi ngo kubera kubatwa n’ibiyobyabwenge nta gahunda n’imwe bajyaga bitabira, ndeste ngo n’iyo babonaga umuyobozi barirukaga bakajya kwihisha, ari byo byatumye babita “abana b’inkware”.

Nyabyenda agira ati “Hano hahoze hitwa mu bana b’inkware, ariko ubu turi abana b’Imana. […] Namwe murabireba ibi biro ni amaboko y’abaturage; twabigezeho dufatanyije n’inzego z’ibanze, CNF, CNJ, kandi tubikesha n’inama nyinshi z’ubuyobozi. Iki rero ni ikimenyetso gifatika cy’uko twibohoye”.
Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, ashima abaturage b’iyo Midugudu kuba barabashije kwiyubakira ibiro bafatanyije n’ubuyobozi, akavuga ko bikwiye kubera abandi urugero. Ashima kandi n’ibindi byose byagezweho ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage, agasaba buri wese gukomeza kubibungabunga ndetse no kubyongera kugira ngo abaturage barusheho gukomeza gutera imbere, imibereho yabo irusheho kuba myiza.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 Imidugudu 8 yabashije kwiyubakira ibiro by’ubuyobozi ku bufatanye bw’abaturage, ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bayo. Iki gikorwa ni kimwe muri byinshi byakozwe muri gahunda y’imiyoborere igamije guhindura ubuzima n’imibereho y’abaturage hashingiwe ku rwego rwo hasi, ni ukuvuga Isibo n’Umudugudu.