Buri Munyarwanda arakangurirwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’igisa na yo cyose

Icyumweru cyo kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 13 Mata buri mwaka ni icyumweru u Rwanda rwahariye Icyunamo cyo Kwibuka Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Muri icyo cyumweru no mu minsi ijana itangirana na cyo, haba ibikorwa bitandukanye byo kwibuka Abatutsi barenga miriyoni bishwe muri Jenoside yo muri Mata 1994; kwibuka bikaba bigamije guha icyubahiro abishwe rubi bazira uko baremwe, no guhamya ingamba zo kurwanya Jenoside kugira ngo itazongera ukundi.

Muri uyu mwaka, icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyasojwe ku wa kane tariki ya 13 Mata 2023. Ku rwego rw'Akarere ka Ruhango, gusoza iki cyumweru byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruhango ruherereye iruhande rw'ibiro by'Akarere.

Iki gikorwa kitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Habarurema Valens, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere, Perezida wa IBUKA mu Karere, Me Nyandwi Bernard, abayobozi ba AVEGA (Intara& Akarere), abakozi b'Akarere, n'abaturage.

Iki gikorwa kandi cyaranzwe na: indirimbo n'umuvugo byo kwibuka bikubiyemo ubutumwa bw'ikizere; ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; ubutumwa bwa IBUKA n'Ubw'Umuyobozi w'Akarere; gushyira indabo ku Rwibutso no kunamira Abatutsi barenga 22,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahashyinguye.

Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku: kwihanganisha no gukomeza  by'umwihariko  abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'imiryango yabo; gusaba abaturage gukomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside, kubafata mu mugongo no kubakomeza; gusaba abaturage kwitabira gahunda zihariye zo kwibuka ziteganyijwe mu minsi 100 yo Kwibuka,  gusaba buri muntu wese kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'igisa na yo cyose;  gusaba abaturage kuba umwe nk'uko ari amahitamo y'Abanyarwanda kandi bagatahiriza unugozi umwe ku rugamba rw'iterambere rya buri wese n'iry'Igihugu cyacu.

Back