Buri muturage arakangurwa gukumira ingaruka zitwera n’ibiza

Iki gikorwa kitabiriwe na Minisitiri uyobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Madame Kayisire Marie Solange, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, abayobozi n’abakozi batandukanye ku rwego rw’Akarere, urwa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, ndetse n’inzego zishinzwe umutekano.

Minisitiri Kayisire Marie Solange avuga ko igihe nk’iki cy’izuba ari igihe cyiza cyo kwitegura guhangana n’ingaruka z’imvura y’umuhindo ishobora kuba yateza ibiza. Avuga kandi ko ari umwanya mwiza wo guhanga imirwanyasuri no gusibura iyasibye, kubaka ibitebe by’amazu hirindwa ko imvura yazagwa amazi akinjira muri fondasiyo agasenya, kuzirika ibisenge by’amazu bitaziritse n’ibitaziritse neza ndetse no kwigisa abaturage kubikora.

Avuga ku kurwanya isuri nka bumwe mu buryo bwo kugabanya ingaruka z’ibiza, yibukije ko buri muntu wese ufite ubutaka afite inshingano yo kuburwayaho isuri, atabikora abayobozi bakabimwibutasa.

Ati “Buri butaka mu Rwanda bufite nyirabwo; Nyirabwo akwiye kubyirwatarika akabikora, atabikora tugasaba yuko abayobozi babishinzwe babimwibutsa, yaba ari umuntu utabishoboye bagenzi be bakamuha umuganda”.

(Birakomeza )

Back