Bweramana: Aborozi barishimira ubumenyi bungutse mu kunoza umurimo bakora

Babigaragaje kuri uyu kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2019, ku munsi wa kabiri ari na wo wa nyuma w’amahugurwa yaberaga mu cyumba cy’inama cy’Umurenge.

Yateguwe ku bufatanye n’umushinga Heifer usanzwe ukora ibikorwa byo kongerera ubumenyi aborozi bimbumbiye mu matsinda aho ubahugura ku bijyanye kubaka ibiraro no kwita ku isuku yabyo, imyororokere y’amatungo, indwara z’amatungo, kugaburira amatungo, isuku y’amata, …

Uyu musinga ukora kandi woroza agenerwabikorwa ba Gahunda ya Girinka Munyarwanda bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, ukanafasha amakusanyirizo y’amata (MCC) mu bijyanye no kunoza imikorere.

Mukamparaye Jeanne wo mu Mudugudu wa Duwane, Akagali ka Murama ni umwe mu bahuguwe. Agira ati “Kimwe mu bintu bikomeye nungukiye muri aya mahugurwa ni uko buri gitondo umworozi agomba kubyuka akabanza kugenzura, akareba uko amatungo ye aramutse.”

“Ureba niba inka yasutse urwoya, ukareba niba ifite agatutu ku mazuru. […] Gusuka urwoya biba ari ikimenyetso cy’uko ifite ikibazo, ubwo uba ugomba guhita ushaka veterineri”.

“Agatutu ku zuru ko ni ikimenyetso ko inka ifite ubuzima bwiza, kumagara na byo bikagaragaza ko hari ikibazo”.

Uyu mworozi avuga kandi ko yamenye ko ikiraro kigomba kugira isuku ihagije, kigahora cyumutse ngo kuko icyagane gituma inka zirwara indwara nk’ifumbi.

Avuga kandi ko yamenye ko igihe cyose umworozi abonye ikintu kidasanzwe ku itungo rye agomba kwihutira gushaka  abashinzwe ubworozi kugira ngo barisuzume, nibiba ngombwa barivure hakiri kare.

Ku bijyanye n’isuku y’amata, Mukamparaye avuga ko yamenye ko mbere yo kwinikiza umukamyi agomba kubanza koza neza icebe ry’inka akoresheje amazi y’akazuyazi, agakaraba intoki neza kandi akambara imyambaro ifite isuku.

Ngo nyuma yo guhumuza, amata arayungururwa, akabuganizwa mu bicuba bifite isuku ihagije.

Ku bigendanye n’imyororokere, uyu mworozi avuga ko akimara kumenya ko kubangurira ku bimasa bikwirakwiza indwara zirimo amakore, yiyemeje kutazongera kubangurira ku bimasa, cyane ko uretse no kuba binakwirakwiza indwara ngo n’igiciro kingana n’icyo guteza intanga.

Mukamparaye kandi asaba aborozi batemera kwishyira hamwe n’abandi mu matsinda gucika kuri iyo myumvire, kuko mu matsinda “bahungukira ubumenyi bwinshi, bakamenya uko ubworozi bukorwa haba mu kugaburira amatungo, kugenzura no kwita ku buzima bw’amatungo, isuku n’ibindi bituma amererwa neza maze umworozi akabona inyungu ifatika mu byo akora”.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’aborozi 77 bahawe inka na Heifer muri iyi myaka ibiri (2018-2019 na 2019-2020). Bahuguwe ku: Isuku y'amata, Indwara z'amatungo, Isuku y'ibiraro; Imyororokere y'amatungo.

Ku musozo w’aya mahugurwa hanatanzwe amapompe 19 yo gufuherera, ndetse n’ibinini 100 bya Nilza.      

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Byiringiro Jean Paul, yasabye abahuguwe gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse, no kubusangiza abandi kugira ngo buri wese ukora ubworozi abukore mu buryo bubasha kumuha inyungu igaragara.

Heifer ukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2000. Mu Karere ka Ruhango watangiye kuhakorera mu kwezi k’Ukwakira 2017. Mu byagezweho  harimo koroza abaturage 213 muri gahunda ya Girinka, guhugura aborozi, gukorana n’amakusanyirizo y’amata (MCCs) ya Byimana, Buhanda, Kinazi na RUZIKO ryo mu Murenge wa Ruhango, no kubaka ibiraro by’ibikumba rusange mu Midugudu y’ikitegererezo ya Rutarabana mu Murenge wa Bweramana, na Kigabiro mu Murenge wa Kinihira.

Back