BYIMANA : BIYEMEJE KO NTAWUZABAHIGA MU BIPIMO BITEZA IMBERE IMIBEREHO MYIZA
Abatuye Umurenge wa Byimana bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage kuzamura imibereho myiza no kwiteza imbere binyuze mu marushanwa y’Imidugudu. Ubwo habaga inteko y’abaturage, Ubuyobozi bw’Akarere bwayoboye inteko mu Kagari ka Kamusenyi.
Harebwe uko abaturage bari gushyira mu bikorwa Sub-District Imihigo kuva ku Isibo kugera ku Karere, ishyirwa mu bikorwa ry' amarushanwa y'Imidugudu, etc. Hatanzwe ubutumwa: kwitabira ibikorwa byo #Kwibuka31 Jenoside yakorewe Abatutsi, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi bikorwa byahembera urwango, kwirinda ibiza, Kwishyura MUSA 2025/2026, Ababyeyi gufasha no kwita ku bana bakabasobanurira igihe cyo gushinga urugo n'ibikenewe, gusigasira umutekano.
Ubwo berekanaga uko abaturage bakora ibikorwa bitandukanye buri mudugudu uko ukora ibikorwa bya buri cyumweru; Ubuyobozi bw’Akarere bashimye ibikorwa by’uyu Murenge kuko ari wo wahize indi Mirenge 8 mu Marushanwa y’Imidugudu yose Ukwezi kwa Werurwe 2025. Abaturage basabwe buri wese gukora cyane akava ku rwego rumwe akajya ku rundi. Aha ufite inzu irimo sima guhranira kuyishyiramo amakaro, ucuruza akva kuri miriyoni imwe y’igishoro akagira miriyoni 2, etc.